00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yabaye n’umuzunguzayi! Inzira y’inzitane Murengezi wakiniye ikipe y’Igihugu yanyuzemo i Burayi nk’umwimukira

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 August 2022 saa 06:59
Yasuwe :

Murengezi Mardadi wabaye umukinnyi mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Rugby kuri ubu asigaye atuye mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa. Uko yahageze ni inkuru iremereye ni inzira yanyuze ahanyerera.

Inzira yamugejeje muri iki gihugu ntisanzwe ndetse kuri we avuga ko ibyamubayeho byavamo isomo ku bakiri bato cyangwa urubyiruko bagenzi be bafite imitekerereze nk’iyo yari afite mu kubyiruka kwe.

Murengezi yahoze ari umwe mu bafite izina mu ruganda rw’abanyamideli mu Rwanda ndetse yanabaye umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Rugby. Igihe cyarageze aratoroka, yerekeza i Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu buhamya bwe abara inkuru y’umwaka yamaze mu nzira ndetse n’uko Umugabane w’u Burayi wamwakiriye inabi nyamara yari awitezemo amakiriro.

Yatorotse azi ko agiye gukirira i Burayi asanga yaribeshye

Murengezi iyo muganira ubona amarira yenda gushoka ku matama, impamvu nta yindi aba yibutse urugendo rw’umwaka yamaze ashaka uko agera i Burayi.

Mu 2018 Murengezi avuga ko ari bwo yafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda atekereza ko agiye gushakira ubutunzi i Burayi nk’uko inshuti ze zari zabimwijeje.

Ati “Nk’urundi rubyiruko rwinshi tuba twibeshya ko iyo ugiye i Burayi uhita ukira, nanjye ni ko nibwiraga icyo gihe mpita mfata icyemezo cyo kugenda. Icyakora kuko nta byangombwa nari mfite byansabaga kunyura inzira zigoye.”

Murengezi yavuze ko byamusabye icyumweru mu nzira anyura mu bihugu bine kugira ngo agere mu Bufaransa.

Uru rugendo rw’umwaka arubara nk’inzira ubundi yamuganishaga ku rupfu. Yagize ati “Mu bo twari kumwe hari abafuye, icyakora ndashima Imana ko njye nabayeho.”

Muri uru rugendo Murengezi avuga ko hari aho yageze akajya akora imirimo irimo n’ubukarani ndetse n’ubuzunguzayi kugira ngo iminsi yicume.

Nubwo atifuje guhishura ibihugu yanyuzemo mbere yo kugera i Burayi, Murengezi avuga ko yahagiriye ubuzima bubi bikabije.

Nyuma y’urugendo ruvunanye yasanze yaribeshye ku buzima bw’i Burayi

Murengezi wahingukiye i Paris mu Bufaransa yahishuye ko yasanze yaribeshye ku buzima yatekereje ku Mugabane w’i Burayi.

Aha yavuze ko akihagera yasanze bigoye kuhaba udafite ibyangombwa kuko n’amazi yo kunywa utapfa kuyabona utayaguze.

Yakomeje ati "Ibaze rero ko nari mvuye i Kigali maze kwiyubakira ubuzima yaba muri Rugby no kumurika imideli, byarangoye cyane.”

“Byageze ku rwego mbura n’aho kurara, ndibuka ko namaze nk’amezi atatu ndara ku muhanda nta cumbi ndabona.”

Icyakora nyuma yo kubona ibyangombwa, Murengezi yatangiye gushaka imirimo anaboneraho kwimukira muri Lille aho asigaye ari umutoza wa siporo ngororamubiri n’umushabitsi mu buzima busanzwe.

Inama ku rubyiruko…

Murengezi nyuma y’inzira y’inzitane yanyuzemo yiyemeje kugira inama abakiri bato ndetse n’urungano rwe rushobora kuyoba nk’uko byamugendekeye.

Mu kwigisha urungano n’abato kuri we, Murengezi yatangiye kwandika igitabo cy’urwo rugendo rusharira yanyuzemo.

Yagize ati “Kugeza ubu nashinze sosiyete yo gufasha abahanzi nise ‘Bombastic Music’ nyinshi mu ndirimbo abahanzi tuzajya dukorana bazajya basohora zizajya ziba ziganjemo izifite ubutumwa bufite aho buhuriye n’ubuzima nanyuzemo ndetse n’ibindi.”

Murengezi yagiriye inama urubyiruko ko rudakwiye kumva ko i Burayi ari ahantu ho gukirira mu buryo bworoshye.

Ati “Benshi bibeshya ko nibagera inaha bazahita babona ubutunzi, ntabwo aribyo. Biba byiza kuhaza uzi neza ibyo ugiyemo ndetse ufite n’uburyo uzabigeraho.’’

Murengezi yasabye urubyiruko kumva neza ko nta heza hashobora kuruta igihugu cyabo cy’amavuko.

Yakomeje ati “Erega aho ariho hose wahabonera ubuzima, hano nzi abantu benshi bavuye mu Rwanda bakomeye ariko basigaye ubuzima bwarabagoye kubera kwizera ko u Burayi ari ijuru.”

Indirimbo ’Amahanga arahanda’ ibara inkuru yenda gusa n’iyo Murengezi yanyuzemo

Murengezi yari asanzwe ari umukinnyi w'Ikipe y'Igihugu ya Rugby
Murengezi ni umwe mu bakinnyi bari bagezweho mbere y'uko yerekeza i Burayi
Muri kimwe mu bihugu yanyuzemo yahakoreye ubucuruzi benshi bazi nk'ubuzunguzayi
Mu nzira yerekeza i Burayi ubuzima ntabwo bwamworoheye, hari aho yageze icyizere cyo kubaho kirayoyoka
Ubu Murengezi asigaye ari umutoza wa siporo ngororamubiri i Lille mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .