Abahanga imideli bavuka umunsi ku wundi bigatuma imyambaro ikorerwa mu Rwanda igenda iba myinshi kandi ari ubwoko butandukanye ku buryo ntacyo umuntu yaburana abahanga imideli mu Rwanda.
Mu bashya bakwiriye guhangwa amaso harimo umukobwa witwa Ingabire Anitha, umwe mu bakobwa bahuza guhanga imideli, ubushabitsi burimo gucuruza inzu ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Iyo muganira akubwira ko afite intego yo gukomeza ‘gukora neza no guhaza isoko ry’imyambaro mu Rwanda akagera no ku isoko mpuzamahanga’.
Uyu mukobwa yavukiye muri Rutsiro ndetse iyo yivuga agaragaza urugendo rutoroshye yanyuzemo ariko akabasha guhangana n’ibibazo bitandukanye yahuye nabyo birimo kwihakanwa na se ariko akabasha kubirenga akagira inzozi kandi akazikabya.
Ingabire yabwiye IGIHE ko yize bigoye, ndetse bituma yiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda. Ibi ariko ntabwo byamuciye intege ahubwo byatumye yiga ashyizeho umwete, kugira ngo azakure nyina mu gahinda n’ibikomere yatewe na se. Ati “Naravuze nti mama wanjye agomba kuvuga ko umwana yabyaye uko bamutekereza, agomba kuba uw’umugisha.’’
Yaje kwiga ndetse aza gutsinda mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ariko nabwo kwiga biramugora cyane kubera ibibazo by’ubukene, akajya kwiga nta mafaranga y’ishuri ndetse nta n’ibikoresho afite.
Avuga ko yamaze icyumweru atarajya ku ishuri afite ibikoresho bike. Ku bw’amahirwe uyu mukobwa yaje gufashwa na Fawe Rwanda imwishyurira ishuri mu yisumbuye mu bigo yakoranaga nabyo. Ati “Ubwo nibwo umugisha wanjye watangiye, urugendo rwanjye rw’ishuri rutangira kugira umurongo muzima.’’
Inzira ye mu rugendo rwo kwiteza imbere n’uko yinjiye mu guhanga imideli…
Avuga ko yaje kugera mu mashuri yisumbuye i Butare, aho yize ariko akabanza kugorwa ariko akigana umuhate ndetse akiga n’ururimi rw’Igishinwa rwamufashije.
Ati “Nageze i Butare nigaga muri Groupe Scolaire Officiel de Butare nsanga abana ni abakire bavuye mu bigo bikomeye ngira amahirwe nsanga bigisha Igishinwa. Noneho abo bana b’abakire nta mwanya bari bafite. Twigaga Igishinwa turi abana batanu mu kigo cy’abana barenga 1000.’’
“Nararaga ijoro nkaryama saa cyenda za mu gitondo. Ngeze mu mwaka wa gatanu dukora ibiganiro byo mu Gishinwa, ariko urumva njye nari maze imyaka ibiri ntasinzira. Twahuye n’abantu bo muri KIE na KIST nza mu ba mbere ndatsinda njya Beijing. Umugisha wanjye watangiriye mu mvune ariko byaramfashije. Nagiyeyo mu 2016, byari bikomeye.’’
Avuga ko yigiye byinshi mu Bushinwa kubera uburyo bamwigishaga bashaka ko yiteza imbere. Icyo gihe ajya mu Bushinwa yarimo kurangiza amashuri yisumbuye, ariko Ingabire akumva ko agomba kuzaba umukire.
Akirangiza amashuri yisumbuye yari afite amahirwe abiri Fawe Rwanda yashakaga kumurihira amashuri kugeza kuri ‘Masters’ kubera amanota yari afite. Ikindi yari afite amahirwe yo kujya kwiga mu Bushinwa ibijyanye n’ubwubatsi bamurihira. Ati “Mama wanjye yaransengeye ngira amahitamo meza, njya mu Bushinwa.’’
Yakoze akazi gatandukanye karimo kuba ‘umuyede’ no ‘kubumba’ amatafari. Yasoje kwiga kaminuza mu 2020. Nyuma yo gusoza kwiga yahise yiga kudoda mu Mujyi wa Kigali ndetse ahita ashinga inzu ihanga imideli.
Ati “Kumurika imideli byo hari ukuntu ngitangira kugira ubushobozi naratembereye njya Tanzania, noneho nshaka kwambara imyenda ariko narebye amafaranga namuhaye birambabaza. Yaranyambitse ibintu nshaka ariko ndeba ibintu aterateranyije ariko ndeba ibintu akoze ndavuga nti nanjye nabikora. Nibwo natangiye ubudozi.’’
Ingabire agaragaza ko aticuza kuba yarinjiye mu bwubatsi cyane ko byatumye ahumuka amaso mu buryo butandukanye. Ubu afite inzu ihanga imideli ya Anny Classic Design iherereye mu Mujyi wa Kigali ku i Rebero ndetse na Canada.
Arajwe ishinga no guteza imbere abana batishoboye!
Ingabire avuga ko akurikije amateka y’imyigire ye yamugoye, yatangiye ibikorwa byo gufasha abana batishoboboye, aho yasuye ikigo giherereye Buganamana aho yize amashuri abanza, ni mu Karere ka Rutsiro ahitwa Kivumu.
Ati “Nabashije gufasha abana bagera 50 kubona amakayi n’amakaramu ndetse mbafasha kugira imirire myiza. Mperutse gusura ikindi kigo cya Kanembwe aho nafashije abana bagera muri 50.’’
Avuga ko Intego afite ari ukuzubaka ikigo cy’amashuri aho yize cyangwa yakuriye, kugira ngo umwana wese wavutse nka we cyangwa abakobwa batewe inda bakiri bato nabo bazabashe gukomeza kwiga. Iki kigo cye kizaba gifasha abana babuze amafaranga y’ishuri n’uburyo bagera ku ishuri.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!