Ni umusore muhura ukabona avuga make ariko iyo ageze ku byuma byo kuvanga imiziki ibintu bihindura isura, abantu bakizihirwa kakahava. Mu banyabirori amaze kumenyerwa cyane ku buryo aho atacuranze bamwe bataha baseta ibirenge kubera gukunda uburyohe bw’umuziki we.
Ubusanzwe yitwa Rugamba Jean Claude akaba mu bavanga imiziki bagezweho cyane binyuze mu itsinda ryatangijwe na Semuhungu Eric yise Traffic Jam bahuriramo ari batatu hiyongereyeho na MC Nario.
DJ Caspi ni umusore w’imyaka 29. Amaze gucuranga ahantu hatandukanye ariko by’umwihariko akaba umu-DJ uhoraho kuri Flash TV. Yavanze imiziki ubwo Gasogi United yakiraga Rayon Sports kuri Stade Amahoro mu mukino wa Shampiyona wabaye tariki 21 Nzeri 2024 no mu bindi birori bitandukanye.
Acuranga mu tubyiniro dutandukanye dukomeye binyuze muri Traffic Jam abarizwamo. Aho yacuranze muri People Club, Crystal Lounge Kigali, Shooters Lounge, The B Lounge, Office Lounge n’ahandi hatandukanye acuranga wenyine atari kumwe na bagenzi be nka Century Park Hotel & Residences i Nyarutarama.
Yakoze akazi ko mu rugo ahembwa ibihumbi 8 Frw!
Uyu musore yabwiye IGIHE ko ubuzima bwabanje kumusharirira ndetse mbere yo kwinjira mu byo kuvanga imiziki akabanza kuba umukozi wo mu rugo.
Ati “Nabanje gukora akazi ko mu rugo. Ntabwo nari narasoje kwiga kubera ubuzima, nahise mva mu ishuri njya gushaka amafaranga Imana impa umugisha. Ubu meze neza. Mu 2014 na 2015 nakoraga akazi ko mu rugo i Kabuga.”
Arongera ati “Nahembwaga ibihumbi 8 Frw biza kuvaho uwo mushahara nawo ntiwakomeza kuko ndabyibuka,hari ishuri ryahise riza aho twari dutuye barambwira ngo turi kukwishyurira kandi ntabizi ko nigira ubuntu.”
Avuga ko yize amashuri yisumbuye akagarukira mu mwaka wa gatatu nyuma agafata umanzuro wo kureka ishuri, akajya gushakisha ifaranga hasi hejuru.
Ati “Njyewe urugendo rwanjye rw’ubuzima narize niga amashuri yisumbuye kugeza mu mwaka wa gatatu, ikintu nakoze njya gushaka amafaranga. Nakoze akazi ko mu rugo nyuma njya gukora mu kabari nkora muri ‘Comptoir’ ariko nyuma nza kuba ‘Umu-Serveur, nza no kuba umu-Dj waho.”
Umubyinnyi watangiye ibyo kuvanga imiziki yikinira…
DJ Caspi avuga ko yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2016 ariko atangira abikorera mu kabari yakoragamo, ari ibintu akora bisanzwe nta bindi birenze.
Ati “Nabitangiriye mu kabari bivaho njya kuri televiziyo. Hari umugabo wamvanye aho nakoraga mu rugo njya kuba iwe ariko yari afite laptop. Noneho njye narabyinaga na ba Jojo Breezy mu Gatenga. Najyaga nkata indirimbo z’abantu tubyinana. Nkifashisha ‘Virtual Dj’ nkabikora ntazi ko ya porogaramu ariyo aba-DJ akoresha mu tubari.”
Avuga ko yatangiye gutungurwa no gusanga ya porogaramu akoresha umunsi ku wundi, ariyo aba-DJ batandukanye mu tubari tumwe na tumwe bakoreshaga icyo gihe.
Ati “Nagezemo ntungurwa n’uko akoresha ya Porogaramu ahubwo nkumva hari utuntu namwigisha. Icyaje gukurikiraho kubera nakoraga muri ‘Comptoir’ hari igihe byari mu mibyizi wa mu-DJ atakoze haza igikundi cy’ubukwe. Manager aje musaba kunsimbura ngo gucurangira ba bantu kuko n’ubundi nagendanaga na Flash Disk. Uwari boss wacu yaje atembera asanga abantu bishimye, iryo jisho rero ntabwo ryamuvuye mu maso.”
Ngo byatangiye abikora mu mibyiza ariko nyuma biza kurangira abonye ako kazi mu buryo bwamutunguye.
Ati “Byatangiye ncuranga mu mibyizi, nyuma wa wundi wacurangaga aza kugirana ikibazo na boss mpita ntangira gucuranga no mu bihe bya weekend. Ni uko ninjiye mu mwuga.”
Imihigo irakomeje…
DJ Caspi avuga ko nyuma y’icyo gihe yagiye yiyungura ubumenyi ndetse agatangira gucuranga kuri Flash TV abifashijwemo n’abarimo Yago na Mc Nario.
Ati “Yago yaje ahantu nacurangaga ashima uko ncuranga. Ndamubwira nti nifuza gukora kuri televiziyo, aza kumpuza na MC Nario nawe wampuje n’abayobozi baho ntangira ntyo.”
Uyu musore avuga ko nyuma gutangira gukora kuri televiziyo byamufashije, kugenda abona akandi kazi mu tubyiniro dutandukanye i Kigali no hanze yayo.
Avuga ko aticuza kuba akora akazi ko kuvanga imiziki cyangwa ubuzima bushaririye yabayemo kuko mwamukomeje. Ati “Icyo nticuza ni ubuzima nabayemo kuko bwanyigishije kugira ngo angera nk’umugabo no guhumuka.”
Mu 2021 DJ Caspi yatsindiye igihembo mu irushanwa rya DJ Battle Africa, ryabereye muri Côte d’Ivoire.
Avuga ko abategura iri rushanwa bamuhamagaye mu bihe Flash TV yari imaze minsi mike igiye kuri televiziyo zigaragara kuri Canal Plus, akitabira ndetse akegukana umwanya wa mbere aho yahembwe ibihumbi 300 by’ama-CFA[arenga ibihumbi 600 Frw] n’ibyuma bivanga umuziki.
Mu mwaka ushize yaje gusubira guhatana muri iri rushanwa mu cyiciro cy’abarinyuzemo bagatsinda, bwo ntiyahirwa cyane ko yabaye uwa kane.
Iyo yireba DJ Caspi agaragaza ko mu myaka itanu yumva azaba ari umuntu kandi ufitiye benshi akamaro. Ati “Mu myaka itanu ndumva kuzaba ndi umuntu urenze kandi mfitiye abantu benshi akamaro.”
Agira inama barumuna be na bashiki be bashaka kwinjira mu byo kuvanga imiziki yo kubikora kubera ko bibarimo atari ukubera kwigana.
Ati “Ntabwo ari filime, ntabwo umuntu abijyamo ku bw’inyungu cyangwa iki…ni ikintu umuntu akora kubera ko kimurimo kandi agikunze. Ni impano iba ikurimo. Urabanza ukareba niba bikurimo ubundi ukabikora.”







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!