00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yabaye imari ishyushye! Kuki amashusho y’ubwambure akomeje gusakazwa cyane?

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 September 2024 saa 10:52
Yasuwe :

Buri saha umuntu arahumbya gato yasubira ku mbuga nkoranyambaga agasanga hahiye! Nta kindi kiri kugarukwaho muri iki gihe, ni amashusho y’urukozasoni akomeje kwisuka ubutitsa, kandi y’abantu bazwi cyane mu Rwanda mu myidagaduro no mu bindi bisata bitandukanye.

Aya mashusho yatangiye gukwirakwira mu minsi ishize ubwo hajyaga hanze aya Djihad uri mu bakunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Yashyizwe hanze na mugenzi we w’Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Yago Pon Dat, washakaga kumwihimuraho nyuma y’igihe badacana uwaka, bashinjanya byinshi byatumye umubano wabo ujya habi.

Ni amashusho na nyir’ubwite yiyemereye ko ari aye, avuga ko yafashwe n’umuntu bari bari kuganirira kuri internet, kandi yari abyiteze ko isaha n’isaha yakwibona yandagajwe bityo ko atatunguwe.

Aya mashusho yakurikiwe n’indi nkundura y’andi menshi y’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro, mbese ubu abakunda byacitse,... na ko koza amaso nk’uko babivuga, barasakiwe!

Urebye nta gahenge na gato mbese wa mugani wa Bulldog mu ndirimbo yise “Nk’umusaza”; ‘Nta mahoro nta mutuzo biri muri showbiz, ibyabo byose biri ku gasozi’.

Ntabwo byari biherutse kubaho cyane mu Rwanda…

Ntabwo inkundura nk’iyi yo gushyira hanze ubutitsa amashusho y’abantu bambaye ubusa, cyane cyane abo mu myidagaduro yaherukaga gusa byongeye gukaza umurego muri uku kwezi.

Kuva iyo nkundura yakubura; mu gutebya bamwe batangiye kuvuga ko ‘2024 izagira amezi 16!’ Mu gushaka kwerekana ko ari umwaka uzarangira abantu bawubonyemo byinshi batari biteze kandi ubura amezi atatu gusa ngo urangire.

Ibijya kumera gutya byaherukaga mu 2019, icyo gihe hagiye hanze amashusho y’abakinnyi batandukanye bazwi muri ruhago mu Rwanda; bivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Gusa nyuma ibi byaje guhosha abantu bongera kugira umutuzo n’ubuzima busanzwe.

Bamwe babikora bashaka amaramuko …

Amashusho atandukanye asakazwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi kandi bigakorwa hari impamvu yatumye ajya hanze, kuko bigoye kumvisha umuntu kukwemerera kwifata aya mashusho mu buryo bworoshye.

Mu muvuduko w’iterambere ry’ubu bamwe bahisemo kuyoboka inzira yo gushakira amaramuko ku mbuga nkoranyambaga. Ubu usanga hari abiyemerera ko batunzwe no gusangiza ababakurikira ku mbuga nka Onlyfans, amatsinda ya WhatsApp yabigenewe, Snapchat Private Story n’ahandi hatandukanye.

Aha hose umuntu ashobora kuhifashisha akishyura umukobwa cyangwa umuhungu runaka utanga iyi serivisi, undi na we si ukwiva inyuma akamuha amashusho yifuza bitewe n’ayo yishyuye.

Uko wishyura menshi ni ko aba bacuruza aya mashusho bakongerera ubwasisi bwo kureba ibice byinshi by’imibiri yabo cyanga se ku bakobwa bakifata amashusho bavubura amavangingo.

Urubyiruko rw’iki gihe kwifata amashusho bambaye ubusa, nta birenze!}

Ikindi kiri gutiza umurindi kwiyongera kw’amashusho n’amafoto by’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ni uko abantu benshi muri iki gihe basigaye bumva kwifata amashusho bambaye ubusa ntacyo bitwaye.

Mbese imyumvire iri mu rubyiruko rw’ubu bamwe bakunze kwita ‘Gen-Z’ irahambaye, iyo bamwe barimo nawe uri gusoma iyi nkuru ushobora kuba ufite kuko igihe icyari cyo cyose baba bumva bafite uburenganzira ku mibiri no ku buryo kwifata aya mashusho nta kibazo baba babibonamo.

Ni na ho ushobora gusanga umuntu yafashe aya mafoto ari gutera akabariro n’umukunzi we cyangwa se akayamufata bari kumwe, undi akumva nta cyabaye. Aha rero ni ho umuntu ashobora gucikwa cyangwa se telefoni ye ikaba yakwinjirwamo n’undi muntu bikarangira aya mashusho agiye hanze mu buryo butunguranye.

Urukundo n’aba-diaspora…

Muri iki gihe Abanyarwanda n’aba-diaspora bakomeje gucudika ndetse benshi ndabizi muzi couple zitandukanye zagiye zikundana urukundo rw’iya kure, umwe ari hano i Kigali undi ari muri Amerika, i Burayi n’ahandi.

Akenshi rero, hari igihe biba ngombwa ko nk’abantu bakundana umwe asaba undi amashusho ari kwikinisha, yambaye ubusa se cyangwa andi amugaragaza yambaye buri buri.

Umwe mu nshuti zanjye aheruka kumbwira ukuntu ibi byamubayeho, ariko we ahitamo kujya arerega umukunzi ageze aho ku bw’amahirwe aza kumusanga muri Canada atarayamwoherereza. Ariko, birakorwa cyane gusa simvuze ko abakundana batabasha guhura bose bagira iyi myitwarire.

Kwihimura…

Nyuma yo gufata amashusho mu buryo butandukanye, abantu bashobora kuyahererekanya. Rero kwihimura bishobora kuzamo nko hagati y’abakundana bayafashe bakimeranye neza, umwe yatandukana n’undi akamwanika ku gasozi kuko n’ubundi ntacyo aba akiramira.

Hari n’amashusho ashobora gufatwa nyirayo atazi ko uri kuyamufata afite umugambi wo kuyasakaza, nyuma yo kuyatumwa n’uwo baba batajya imbizi; bikarangira bamwe bisanze hanze muri ubwo buryo.

Icyo itegeko rivuga ku mashusho n’amafoto byashyizwe hanze…

Itegeko risobanura ko umuntu, mu ruhame, wambara ubusa buri buri, ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake, cyangwa ukora imibonano mpuzabitsina mu ruhame, aba akoze icyaha.

Ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko itarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .