00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wode Maya yiyamye Abanye-Congo bamuziza u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 June 2022 saa 12:17
Yasuwe :

Wode Maya, umusore uri mu bakurikirwa cyane kuri YouTube yiyamye Abanye-Congo bamuzanye mu kibazo cy’umwuka mubi uri kuvugwa hagati y’u Rwanda n’igihugu cyabo.

Wode Maya [Berthold Kobby Winkler Ackon] ubusanzwe ni Umunya-Ghana wasoreje amasomo ya Kaminuza mu Bushinwa akiyegurira umwuga wo gukoresha YouTube yerekana by’umwihariko ishusho ya Afurika amahanga atavuga.

Uyu musore aheruka gushyira ku rubuga rwa Twitter amafoto y’icyayi y’u Rwanda, arangije ati “Waba warigeze ugera ahahingwa ikaba mbere? Uko ni ko icyayi gisarurwa mu Rwanda.”

Ubu butumwa bwahise busamirwa hejuru n’Abanye-Congo bahise bajya ahatangirwa ibitekerezo batangira kwibasira uyu musore bamubwira ko adakwiriye kuvuga u Rwanda no kurushyigikira, barushinja gushyigikira Umutwe wa M23 uhanganye n’iki gihugu muri iki gihe mu ntambara iri kuberayo.

N’ubwo byagenze gutyo ariko n’Abanyarwanda ntabwo bacecetse kuko baje bereka uyu musore ko adakwiriye guha amatwi aba Banye-Congo kuko ibyo bashinja u Rwanda ari ibinyoma.

Nyuma yo kudashimishwa n’ubutumwa bwiganjemo ubw’Abanye-Congo, Wode Maya, yongeye kwifashisha amafoto yashyize kuri Twitter mu Ugushyingo umwaka ushize, ari muri RDC yagaragarije Abanye-Congo ko ibintu byo kumushyira mu bibazo by’u Rwanda n’iki gihugu atabikeneye.

Ati “Iyo usangije abagukirikira ibi [yavugaga amafoto ye ari muri RDC] buri wese yishimira Congo ariko iyo mbasangije ikintu cyerekeye u Rwanda, Abanye-Congo batangira kunyibasira. Mbasabye kunkura mu bibazo byanyu.”

U Rwanda na RDC bimaze iminsi bitabanye neza, aho rushinja icyo gihugu gushimuta abasirikare babiri barwo n’ubushotoranyi, mu gihe rwo rushinjwa gushyigikira Umutwe wa M23.

Wode Maya yiyamye Abanye-Congo bashaka kumuzana mu bibazo bari gushakira ku Rwanda
Wode Maya mu 2019 ubwo aheruka mu Rwanda yafatiye ifunguro mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .