00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Winnie Ngamije ubitse amakamba abiri muri Miss Rwanda, yahawe inshingano na Perezida wa Repubulika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Kamena 2021 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Winnie Ngamije witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda akabasha no kwegukana amakamba abiri, ari mu bahawe inshingano n’Inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021.

Winnie Ngamije wari wiyamamaje ahagarariye Umujyi wa Kigali, yabaye Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2009, akanahabwa ikamba rya Popularity, yahawe umwanya w’umuyobozi wungirije mu kigo Gishinzwe Indege za Gisivili, ‘Rwanda Civil Aviation’.

Akimara kubona inshingano yahawe, Ngamije abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye bikomeye Perezida wa Repubulika wamuhaye inshingano, amwizeza ko agiye gukorana ubushake n’imbaraga ze zose.

Winnie Ngamije n’ubusanzwe yari umukozi w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), aho yari ashinzwe ibijyanye n’itumanaho ry’abatwaye indege n’abashinzwe iminara ku kibuga ‘Communication Navigation Surveillance’ (CNS).

Uyu mubyeyi wahawe inshingano, yize mu yahoze ari KIST ibijyanye n’ikoranabuhanga, aho yavanye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na ‘Computer Engeneering and Information Technology’. Ayo masomo yayarangije mu 2010.

Mu 2015, Winnie Ngamije yabonye impamyabumenyi mu bijyanye na ‘Software Security’ yakuye muri Coursera.

Mu 2010 nibwo Winnie Ngamije yatangiye kwimenyereza umwuga muri MTN Rwanda, ikigo yaje no guhabwamo akazi mbere yo kwerekeza muri ‘Rwanda Civil Aviation Authority.

Winnie Ngamije ariko kandi ni umwe mu batangije umushinga witwa ‘Refugee Girl needs you’. Ni umushinga ufasha abana b’abakobwa bari mu buhungiro, bakabahuza n’abandi bakobwa biteje imbere mu rwego rwo kubereka ko imbere habo ari heza.

Winnie Ngamije yitabiriye Miss Rwanda 2009 ahagarariye Umujyi wa Kigali
Winnie Ngamije (Iburyo) ari kumwe na Miss Bahati Grace wegukanye ikamba mu 2009
Usibye kuba Igisonga cya kabiri, Ngamije yanabaye umukobwa wahize abandi mu gukundwa n'abantu (Miss Popularity) muri Miss Rwanda 2009
Ubu Winnie Ngamije ni umubyeyi w'abana babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (152560) Re-process this page