Ndahiro Willy yavuze ko batekereje gukora ‘Ndahiro Empire Studios’ mu rwego rw’ubucuruzi ariko bakazajya banayikoreramo filime zitandukanye bari gutegura.
Muri uyu mushinga wabo, Ndahiro Willy na Natacha bazakorana filime yitwa ‘Natacha Series’ itangira gutambuka kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020.
Izina Ndahiro Empire Studios ryakomotse kuri bene Ndahiro kuko se w’aba bavandimwe ariko yitwaga, bivuze ko uretse bo n’abavandimwe babo bandi nabo bafatanyije.
Natacha Series ni filime ya mbere ya Natacha Ndahiro, mushiki wa Ndahiro Willy yatangiye gutekereza mu gihe cya #Gumamurugo.
Ndahiro Natacha yavuze ko yatangiye gutekereza gukora iyi filime mu gihe cya COVID-19, ubwo hafatwaga ingamba zikarishye zo kwirinda Coronavirus.
Yakomeje ati "Cya gihe cya COVID-19 naricaye ndareba, kuko twari dufite akanya gahagije nabitekerejeho kuko byari ibintu mpora nifuza mpita mbishyira mu ngiro.”
Ndahiro Willy avuga ko mushiki we ari we wamwegereye amugezaho igitekerezo cyo gukina filime amusaba ko yamushyigikira nawe abyakirana yombi.
Natacha avuga ko yatangiye gukina filime nyuma y’igihe yiyumvamo impano ariko atarabona uburyo bwo kuyigaragaza.
Ati “Nakuze mbona Willy abikora, nanjye numvaga nzakina filime ariko ntaramenya ari iyihe. Aho nkuriye nahisemo rero kuba nakina iyanjye aho gukina mu z’abandi.”
Uyu mukobwa yatangije uruhererekane rwa filime yise “Natacha series”, zizatangira kujya hanze mu minsi iri imbere.
Nk’umukinnyi mushya muri uru ruganda ngo yahisemo gukinana na musaza we kuko ariwe wari kumumenyereza ndetse bakanisanzurana nk’abavandimwe.
Ati "Urumva ndi mushya muri uru ruganda, nari nkeneye umuntu umfasha, unyumva ndetse wankosora. Byari bigoye ko nabona undi rero utari Willy nk’umuvandimwe. Ndamushimira cyane ariko nkanashimira ikipe yose turi gukorana.”
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020, iyi filime iratangira gutambuka kuri ISIBO TV, aho izajya inyura ku wa Mbere no ku wa Gatatu mu gihe ku wa Gatandatu saa Munani z’amanywa hakazajya hatambuka uduce tubiri twerekanwe muri icyo cyumweru.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!