Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023 nibwo Will Smith abinyujije kuri Instagram, yashyizeho amashusho ari kumwe na Martin Lawrence, bemeza ko igice cya kane cy’iyi filimi kigiye kujya hanze mu minsi ya vuba.
Igice cya kane cy’iyi filimi kiri gutunganywa na Sony kizayoborwa na Adil El Arbi na Bilall Fallah bayoboye ibice byabanje.
Bad Boys yakunzwe na benshi igice cya mbere cyasohotse mu 1995 cyinjije miliyoni 141$, icya kabiri cyagiye hanze mu 2003 cyinjije miliyoni 273$, igice cya gatatu cyo cyasohotse mu 2020.
Filimi Bad Boys igiye gushyira hanze igice cya kane irimo imirwano n’urwenya.
Abakunzi bayo bari bafite impungenge ku gusohoka kwayo nyuma y’uko 2022 Sosiyete zitunganya filime muri Amerika zirimo Sony na Netflix zahagaritse imishinga zari zifitanye na Will Smith kubera urushyi yakubise Chris Rock.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!