00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Will Smith agiye gushyira hanze ’album’ nshya nyuma y’imyaka 20

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 March 2025 saa 10:17
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka isaga 20 nta album nshya ashyira hanze, icyamamare muri sinema no mu muziki Will Smith, yatangaje ko album ye nshya yise “Based on a True Story” izasohoka tariki ya 28 Werurwe 2025.

Uyu mugabo yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati “Maze igihe nkora kuri uyu mushinga cyane, none ubu ndumva nshishikajwe no kuwubagezaho.”

Ayo magambo yayaherekesheje amafoto amenyekanisha iyi album, n’urutonde rw’indirimbo 14 ziyigize. Muri zo, harimo izasohotse mbere nka “First Love”, “Beautiful Scars”, “TANTRUM”, “Work of Art” na “You Can Make It”.

Kuri iyi album nshya yanakoranye n’abahanzi barimo DJ Jazzy Jeff, Teyana Taylor, na Jac Ross.

Mu kiganiro yagiranye na Billboard mu ntangiriro z’uyu mwaka, Will Smith yasobanuye impamvu yatumye akora album nyuma y’imyaka 20, agaragaza ko byatewe n’impinduka z’ibihe.

Ati “Hari isoko ry’ibihe bishya ryafungutse muri njye. Isoko ry’ubwiza bw’ubuhanzi, ububabare n’amasomo y’ubuzima...byose byari bindimo ariko ntabizi.”

Will Smith yakomeje avuga ku byabaye tariki 27 Werurwe 2022, ubwo yakubitaga urushyi umunyarwenya Chris Rock wari uyoboye ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscar, amuziza amagambo yavuze asesereza umugore we, Jada Pinkett Smith.

Ati “Nyuma y’amahano yabaye mu bihembo bya Oscars, natangiye urugendo rwo kwimenya mu buryo bw’umwuka. Hanyuma Isi nshya ifunguka muri njye, mbona ibintu ntigeze mbona mbere. Inzozi, ibitekerezo n’ibindi bice by’ubuzima bwanjye ntari nzi. Ubu nibyo byanteye ubushake bwo gusangiza Isi ibyo mbona n’ibyo nanyuzemo.”

yakomeje avuga ko “Nakoze ibihangano byinshi bishingiye ku ntekerezo no ku bwenge, ariko ubu hari ikintu gishya kinsunikira kwigaragaza mu muziki.”

Will Smith yanatangaje ko iyi album “Based on a True Story” ari iya mbere muri album eshatu ateganya gushyira hanze, aho yagereranyije uyu mushinga na ‘Season’ eshatu z’ikinamico y’umuziki.

Will Smith agiye gushyira hanze album mu gihe afite izindi album zirimo “Big Willie Style” yagiye hanze mu 1997. Iyi album iriho indirimbo zakunzwe nka "Gettin’ Jiggy Wit It", "Just the Two of Us", na "Miami."

Hari kandi iyo yise “Willennium” yo mu 1999 ndetse na “Born to Reign” yo mu 2002.

Reba Beautiful Scars, Will Smith aheruka guhuriramo na Big Sean na OBanga

Will Smith agiye gushyira hanze ’album’ nshya nyuma y’imyaka 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .