00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wendy Williams yajyanywe kwa muganga igitaraganya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 March 2025 saa 05:38
Yasuwe :

Wendy Williams yajyanywe kwa muganga na Polisi nyuma yo gutabaza asaba ubufasha, kuko yari amerewe nabi.

TMZ yatangaje ko Ku wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, yajugunye urupapuro mu muhanda w’aho yabaga ruturutse mu idirishya ry’inzu yari acumbikiwemo, ubwo yabonaga abanyamakuru.

Uru rupapuro rwari rwanditseho amagambo agaragaza ko akeneye ubufasha.

Nyuma y’iki gikorwa Polisi yo mu Mujyi wa New York, yahise imusura ndetse ifata umwanzuro wo kumujyana kwa muganga gusuzumwa ngo harebwe koko niba hari ikibazo gikomeye afite.

Uyu mubyeyi w’imyaka 60 yajyanywe mu bitaro bya Lenox Hill Hospital guhura n’umuganga w’indwara zo mu mutwe.

Amakuru avuga ko ibizamini yakorewe byose byagaragaje ko nta kibazo afite, ndetse ubuzima bwe bwo mu mutwe bumeze neza.

Ibisubizo by’ibi bizamini byakozwe byahise byohererezwa umucamanza uri gukurikirana ikirego cye cyo kwigenga akaba yava mu maboko ya Sabrina Morrisey umaze iminsi amukurikirana mu mategeko.

Byari bimaze igihe bivugwa ko Wendy ashobora kuba afite uburwayi bwa Frontotemporal dementia’.

Indwara ya ‘Frontotemporal dementia’ yangiza ubwonko, bigatuma uyirwaye atabasha kuvuga neza no gusobanukirwa ibyo mugenzi we ari kumubwira, kunanirwa k’umubiri no kutagenda neza, guhindagurika kw’amarangamutima n’ibindi.

Mu kiganiro aheruka kugirana na “The Breakfast Club”; Wendy Williams yamaganiye kure iby’iyi ndwara, agaragaza ko ntayo arwaye ndetse ko ibivugwa ku burwayi bwe ari ibinyoma.

Ati “Ni ikintu kidakunze kuboneka ku muntu uwo ari we wese. Ntabwo natakaje ubushobozi, ntabwo ndi umwana.”

Sabrina Morrisey wari ushinzwe kwita kuri uyu mugore, nyuma y’iki kiganiro yatanze ahakana gutakaza ubushobozi, nk’uko bigaragara mu nyandiko z’ubucamanza, yamusubije asaba ko yasuzumwa bundi bushya ndetse anatanga ikindi kirego asaba ko ibyo bintu bikorwa vuba.

Sabrina Morrissey, ari mu nkiko n’ibigo byakoze filime mbarankuru ku buzima bw’uyu mugore yiswe “Where Is Wendy Williams?”, yagiye hanze muri Gashyantare 2024.

Ni filime yakozwe bigizwemo uruhare na A&E Television Networks na Lifetime Entertainment. Igaragaza ubuzima bwe bwite burimo no kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi byerekeye umuryango we.

Morrissey yakomeje avuga ko nyuma y’isuzuma, biramutse bigaragaye ko Wendy nta kibazo afite, we yahita yikura muri uru rubanza rukaba rwakurikiranwa na nyir’ubwite.

Muri Mutarama 2025, Williams yirukanye Linda Redlisky wari umunyamategeko we, mu rwego rwo gukomeza gushakisha inzira zamukura mu maboko yo gukurikiranwa n’abandi bantu.

Ni ibintu byaje bikurikira ibyumweru bike byari bishize, umuryango we utangaje ko uri gushaka undi munyamategeko wo kwizerwa mu rubanza rwe.

Williams aheruka kuvuga ko ubuzima bwe bwateshejwe agaciro ndetse afite amadorali 15 yonyine yanditse ku izina rye, indi mitungo ye yose ikaba iri mu biganza by’ushinzwe ubuzima bwe no kumurikirana.

Muri Gicurasi 2023 ni bwo byatangajwe Wendy wamamaye mu biganiro birimo ’The Wendy Williams Show’ yatakaje ubushobozi bwo kwibuka.

Yahagaritse ikiganiro ’Wendy Williams Show’ mu 2022 nyuma y’imyaka 12 kiba. Icyo gihe yasimbuwe na Sherri Shepherd, watangije icyo yise “SHERRI”.

Polisi ni yo yajyanye Wendy Williams kwa muganga nyuma yo gusaba ubufasha
Wendy yajyanywe kwa muganga igitaraganya
Wendy ashobora gutandukana n'uwari ufite inshingano zo kumukurikirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .