Umwaka ushize ubwo habaga imikino ya BAL, ibyamamare mu ngeri zitandukanye byari i Kigali. Icyo gihe haje Fireboy, J.Cole wanakiniraga ikipe ya Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda, Ommy Dimpoz, Umunyarwenya Basketmouth n’umuhanzi Mohombi.
Hari kandi abakinnyi bamamaye muri NBA nk’Umunya-Sudani y’Epfo, Luol Ajou Deng, Umunya-Nigeria Olumide Oyedeji, Umwongereza Pops Mensah Bonsu n’abandi.
Kuri iyi nshuri, i Kigali nabwo hari ibyamamare byasuye u Rwanda ku mpamvu zitandukanye.
Mohamed Farah
Ubusanzwe amazina ye ni Mohamed Muktar Jama Farah yavutse mu 1983. Ni Umunya-Somalia wavukiye mu Bwongereza.
Yagiye mu Bwongereza akiri umwana muto azamukira mu ikipe y’imikino yo kwiruka ya Newham & Essex Beagles Athletics Club.
Ni umwe mu bubatse amateka mu mukino wo gusiganwa ku maguru ndetse yagiye yesa uduhigo twinshi mu mikino irimo iya Olempike.
Afite imidali 10 yegukanye mu marushanwa atandukanye yo kwiruka harimo ine yakuye mu mikino ya Olempike n’indi itandatu yegukanye ku rwego rw’Isi.
Nyuma ya Lasse Virén ni uwa kabiri usiganwa ku maguru muri metero ibihumbi bitanu na 10, wabashije kubona imidali ibiri mu mikino ya Olempike.
Yatangiye gukina imikino yo gusiganwa ku maguru mu 1996 urugendo rwe rurangira mu 2021.
Uyu mugabo utegerejwe mu Rwanda araza nka Ambasaderi w’Ikipe ya Arsenal.

M.anifest
Ubusanzwe yitwa Kwame Ametepee Tsikata yavutse ku wa 20 Ugushyingo 1982 mu Mujyi wa Accra muri Ghana. Ni umuraperi akaba n’utunganya indirimbo.
Mu 2017 yahawe igihembo nk’umuraperi w’umwaka mu bihembo bya Ghana Music Awards. Ni umwuzukuru wa J.H. Kwabena Nketia wamamaye cyane mu buhanzi muri Ghana.
Mu 2012 BBC Radio yamugize umwe mu bahanzi bane batangaga icyizere muri uwo mwaka.
Mu 2015 Ikinyamakuru The Guardian cyamugize umuhanzi uhagaze neza ku mugabane wa Afurika. Ubu aba muri Madina muri Ghana no Minneapolis muri Amerika.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu bihangano birimo “No Shortcut to Heaven” yakoranye na Obrafour, “Forget Dem”, “Tomorrow” yakoranye na Burna Boy n’izindi.

Winston Duke
Winston Duke ategerejwe mu Rwanda. Yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1986 avukira mu birwa bya Trinidad and Tobago.
Yajyanye na Nyina na mushiki we muri Amerika ubwo yari afite imyaka icyenda. Afite ‘Master’s’ mu bijyanye no gukina filime n’ibindi bibishamikiyeho yabonye mu 2013.
Yamenyekanye muri filime zitandukanye za Marvel Cinematic Universe nka “Black Panther” mu gice cyayo cya 2018, “Avengers: Infinity War” yagiye hanze mu 2018, “Avengers: Endgame” yo mu 2019 na “Black Panther: Wakanda Forever” yo mu 2022.
Yatangiye gukina filime mu 2014 ariko atangira kumenyekana mu 2018.

Ludovic Vincent Giuly
Uyu mugabo w’imyaka 45 ni umwe mu bihangange byubatse amateka muri ruhago ku Isi. Yanyuze mu makipe arimo Lyon, Monaco, Barcelona, Roma, Paris Saint-Germain , Lorient na Monts d’Or Azergues.
Yatangiye gukina umupira w’amaguru kuva mu 1994 kugeza mu 2016.

Loyiso Madinga azasusurutsa abazitabira Seka Live
Loyiso Madinga wo muri Afurika y’Epfo ni umwe mu batumiwe mu gitaramo cya Seka Live gitegurwa na Arthur Nation, Sosiyete ya Nkusi Arthur kikazabera i Kigali ku wa 28 Gicurasi 2022.
Madinga asanzwe ari umunyarwenya, umukinnyi n’umwanditsi wa filime akaba n’umushyushyarugamba ukomeye ku rwego rwa Afurika, aho afatwa nk’umwe mu bazamuye ibendera ry’igihugu cye mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no gusetsa.
Yavutse mu 1987, amaze imyaka irenga icumi mu mwuga wo gusetsa abantu mu birori bitandukanye. Yavukiye mu muryango wifashije, Se yari umuganga mu gihe nyina adakunze kugarukwaho cyane.
Izina rye ryazamutse cyane mu 2019 ubwo yagaragaraga muri filime yiswe ’Comedians of the world’ yasohotse muri uwo mwaka iranamamara cyane, ndetse yanongeye kugaragara muri filime yiswe ’Queen Sono’ yasohotse mu 2020. Izi filime zombi zatambutse kuri Netflix.
Uyu mugabo azataramana n’abandi banyarwenya barimo Carl Joshua wo muri Zimbabwe wamaze kugera mu Rwanda, Japhet na Etienne bazwi muri Bigomba Guhinduka, Nimu Roger, Merci, Rusine n’abanyarwenya bashya bamaze iminsi bigaragaza mu bitaramo byiswe ‘Merci & Gen Z’.
Kwinjira muri Seka bizaba ari 10.000 Frw na 15.000 Frw. Iki gitaramo kizabera muri M-Hotel kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi.
Loyiso azagera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!