00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iryo naboneye muri Weekend ndende i Gisenyi ku mazi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 July 2022 saa 09:59
Yasuwe :

Umujyi wa Rubavu uzwiho kwizihira abanyabirori n’abafite ayabo bakeneye aho kuyarira bamerewe neza bumva akayaga gaturuka mu Kiyaga cya Kivu, wongeye gushyuha nyuma y’imyaka igera kuri itatu.

Ni akanyamuneza kongeye gutaha i Rubavu nyuma y’igihe kirekire icyorezo cya Covid-19, cyarakomye mu nkokora ibikorwa bimwe na bimwe birimo iby’ubukerarugendo.

By’umwihariko Umujyi wa Rubavu uzwiho kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ahanini ku Kiyaga cya Kivu n’ibindi byiza nyaburanga abantu bajya gusura muri ako karere bagasoreza ku mazi.

Bitewe n’uko ari Akarere gakora ku kiyaga cya Kivu benshi mu Banya-Kigali n’abafite ayabo baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo usanga iyo babonye akanya ko kuruhuka no gutembera ariho bagira amahitamo yabo ya mbere.

Impera z’Icyumweru gishize zo zabaye ndende ndetse bitewe n’iminsi y’ibiruhuko bijyanye no kwihiziza Umunsi Mukuru w’Ubwigenge ndetse n’uwo Kwibohora2.

Ni ukuvuga ko hari nk’umuntu wavuye i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 30 Kamena ahagaruka ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022.

Abahanga by’umwihariko abazi neza ko Rubavu ari Umujyi wizihira abakunzi b’ibirori no kuryoshya bamenye ko ‘Weekend’ izaba ndende barabyitegura.

Ibirori bitandukanye byabereye mu Mujyi wa Rubavu mu mpera z’icyumweru birimo icyari nyamukuru cya ‘Kivu Fest’ cyari cyatumiwemo abahanzi n’abahanga mu kuvanga imiziki.

Weekend yanjye i Rubavu

Umunyarwanda yavuze ko ribara uwariraye, nk’umwe mu bari mu Karere ka Rubavu mu mpera z’icyumweru turangije ndagerageza kubara iryo naboneyeyo.

Zari impera z’icyumweru zikomeye ku bucuruzi bw’aka Karere, ariko zikanaba izo kuryoshya ku bahasohokeye.

Kuva ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022, byari ingume kubona icyumba muri hoteli n’inzu zifite amacumbi akodeshwa by’igihe gito mu Mujyi wa Rubavu.

Njye nerekeje i Rubavu ku wa Gatanu tariki 1 Nyakanga 2022, ubwo nari ngeze i Musanze umuntu wari uriyo twagombaga kubonana yambajije niba nafashe icyumba ndaramo.

Nyuma yo kumva ko ibyumba byabaye ikibazo mu Mujyi wa Rubavu, nagerageje guhamagara aho narinzi hose, byibuza hoteli 10 nasabagamo icyumba bambwiye ko ntacyo nabona kuko byose byari byafashwe.

Niyambaje murandasi njya kureba ku mbuga ubusanzwe wabonaho hoteli mu duce dutandukanye, nkandiye ku ka Rubavu, bambwiraga ko ibyumba byamaze gufatwa byose.

Ku bw’amahirwe naje kubona hoteli yo kubamo ariko nsigara amatsiko yo kumenya umubare w’abantu bari basohokeye i Rubavu.

Ibirori byari munangi i Rubavu

Ugihinguka mu Karere ka Rubavu bakubwira ko akabari kagezweho kitwa Saga Bay, icyakora nubwo aka kaba kakubise kuzuye n’utundi ntituba turimo ubusa.

Ubwo nageraga i Rubavu ku wa 1 Nyakanga 2022, muri Saga Bay hari huzuye, aka kabari karacuruje kuko uyu munsi ibinyobwa byabashiranye.

Ahagana saa Saba z’ijoro nashatse icyo kunywa kimwe n’abo twari kumwe, umusore ukora akazi ko guha abakiliya icyo kunywa yamenyesheje ko hasigaye mbarwa ndetse ko ntawe bongera kurengereza amacupa abiri abiri.

Iki gihe ibinyobwa by’uruganda rwa SKOL byari byashize mu kabari biba ngombwa ko ubuyobozi bwarwo bufata icyemezo cyo kwiyambaza izo bari bagemuye muri Kivu Fest kugira ngo abantu bimare icyaka.

Aka kabari gacuruza kugeza saa Munani z’ijoro bitewe n’ingamba zashyizweho zo kwrinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Nyuma yo kuva mu kabari, abantu banyuranamo bashakisha aho bakomereza ibirori, ahazwi nko kwa Nyanja haba ari amahitamo ya benshi cyane ko bo bacuranga kugeza bukeye.

Abatarabashije kwinjira kwa Nyanja cyangwa ntibanyurwe n’ibiciro byaho cyane ko bafite ibiri hejuru ugereranyije n’utundi tubari, bakomereza ahandi harimo n’ahitwa Cotton club, aka nako ni akabari kari haruguru mu Mujyi.

Abenshi mu basohokeye i Rubavu, ihuriro barigize mu tubari turi ku mucanga uri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu basoma irya mu gitondo, hahandi umuntu akubwira ati “Zivurwa n’izindi!”.

Ku wa Gatandatu ku manywa ububari bwegereye umucanga wo ku mazi yaba hafi y’umujyi ndetse n’ahazwi nko kuri Brasserie bwari bwakubise bwuzuye abakiliya bari kwivura iza nijoro, abenshi bategereje ko bwira bakajya muri Kivu Fest abandi bakajya guhindura imyenda yo gusohokana nijoro.

Umugoroba ugeze abantu banyuranagamo bamwe berekeza muri Kivu Fest abandi bagana mu tubari biciramo icyaka.

Yaba ku mucanga rusange ahari habereye Kivu Fest ndetse no mu tubari duherereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hari hakubise huzuye.

Ubwo igitaramo cyari kirangiye ahagana saa Sita z’ijoro, abakivuyemo bihindiye mu tubari ariko biba ibibazo kuko hari huzuye bigoye no kubona aho gukandagira.

Ubusanzwe kwinjira muri utu tubari byari ubuntu, ariko ubwinshi bw’abari mu Karere ka Rubavu bwatumye hashyirwaho amafaranga yo kwinjira.

Muri ka kabari ka Saga Bay twabonye ko ariko kagezweho i Rubavu, kwinjira byari 5000Frw, ariko byageze saa Saba z’ijoro kuzuye ku buryo byasabye ko polisi ihagarika abantu kukinjiramo.

Ryari ijoro rya kabiri niboneye utubari tw’i Rubavu dukubita tukuzura, byanongeye kwisubiramo mu gitondo cyo ku Cyumweru ubwo bari babyutse bagiye kwiyondoza izindi.

Bamwe bubakiye urukundo i Rubavu bake rurahasenyukira

Benshi mu bari basohokeye mu Karere ka Rubavu muri iyo Weekend bari bajyanye n’abakunzi babo, icyakora ku rundi ruhande hari n’abari babaciye mu rihumye birangira bahuriyeyo.

Byibuza hari babiri niboneye n’amaso basanzwe bakundana batunguwe no guhurira ku mucanga wo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Abo navuga ko nabonye nubwo bahuraga batabiteguye, bahitaga bafatiraho bagakomereza aho bari bagejeje.

Icyakora ku rundi ruhande hari abo byagiye bibaho kwihangana bikanga ku buryo nta gushidikanya ko ubu bari mu minsi y’ubwiyunge cyangwa byakwanga urugendo rw’urukundo rwarangiriye aho.

Bitewe n’uko ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga nabwo wari umunsi w’ikiruhuko, hari umubare munini w’abakomeje mu mujyo wo kuruyohereza ku mazi mu gihe undi mubare nawo wafashe umuhanda utaha i Kigali kugira ngo uwo munsi bawuruhukemo ku wa Kabiri binjire mu kazi nta mavunane y’urugendo bafite.

Rubavu yari yaryoshye abanyamujyi bari basohokeyeyo
Bamwe bubakiye urukundo i Rubavu bake rurahasenyukira
Saga Bay ni akabari kari i Rubavu gakunzwe cyane
Ijoro rya Saga Bay ribara uwariraye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .