Weasel yifashishije Teta Sandra mu mashusho y’indirimbo yahimbye amukuyeho inganzo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Urukundo rwa Teta Sandra na Weasel wo muri Good Lyfe rumaze gufata indi ntera! Ubu noneho uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo bivugwa ko yahimbye amukomoyeho inganzo yise ‘Guwooma’ bishatse kuvuga ‘Ruraryoshye’.

Teta Sandra n’uyu musore basigaye bakundana byeruye ndetse ntibatana mu tubari mu Mujyi wa Kampala aho uyu mukobwa asigaye ategura ibirori, bagasohokana bafatanye agatoki ku kandi.

Ku mbuga nkoranyambaga imitoma iba ica ibintu reka sinakubwira, amafoto barebana akana ko mu jisho, ayo basomana umunwa ku wundi nayo ntajya abura mu yo basangiza ababahozaho ijisho ku mbuga nkoranyambaga.

Douglas Mayanja [Weasel Manizo] aherutse kuvugira mu Rwanda ko Teta Sandra ari uw’igikundiro.

Mu binyamakuru byo muri Uganda aba bombi bakunze kugarukwaho, Weasel avugwaho kuba yariboneye umukobwa w’ikizungerezi w’umunyarwandakazi hari n’abazi ko akundana na Miss Rwanda wa 2014.

Ikamba rikomeye Teta yambitswe ni irya Miss University Rwanda 2014 ndetse mu 2012 akaba yarabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’Imari n’ubukungu[SFB] ubu yahindutse CBE.

Biherutse kuvugwa ko Teta Sandra atwite ariko n’ubu nta kanunu k’inda yari atwite, gusa icyemezwa na benshi ni uko aba bombi babana mu nzu nk’umugabo n’umugore n’ubwo yaba imbere y’Imana cyangwa se amategeko nta na hamwe bigeze bakandagira bahana isezerano ahubwo iryabo ‘riri mu mitima’.

Ubu rugeze aharyoshye! Weasel yahimbye indirimbo ayita ‘Ruraryoshye’ agaragaza mu mashusho yayo Teta Sandra wamutwaye umutima, uruhu n’uruhande atabisize.

Muri iyi ndirimbo mu gitero cya mbere Weasel aba yizeza Teta Sandra baba bari kumwe mu mashusho yayo ko ibyo abantu bavuga adakwiriye kubyitaho.

Ati “Abo ntibakubeshye, mukobwa ntunkoze isoni, ibyo bakubwira byose ni ukubeshya, mukobwa njye ni wowe nkunda bakanuye amaso ngo uzagenda baragutegereje, barebe, bararibwa iyo batubona.”

Iyi ndirimbo itarajya hanze BigEye yandika imyidagaduro muri Uganda yanditse ko hari indirimbo Weasel yahimbye akomoye inganzo kuri Sandra Teta none iryavuzwe riratashye!

Teta Sandra si mushya mu rukundo kuko uyu mukobwa yakanyujijeho n’abazwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda nka Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid, ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda ndetse na Derek wo mu itsinda rya Active.

Uyu mukobwa ubu amaze gushinga ibirindiro muri Uganda aho asigaye ategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye muri iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza