00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Weasel yasibye ubutumwa yari yageneye Teta Sandra ku munsi we w’amavuko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 10:43
Yasuwe :

Weasel yasibye ku rukuta rwe rwa Instagram ubutumwa yari yageneye Teta Sandra mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022 nibwo Teta Sandra yizihiza isabukuru y’amavuko. Weasel bamaze kubyarana abana babiri ari mu ba mbere bifurije uyu mugore isabukuru nziza.

Mu magambo ye Weasel yagize ati “Isabukuru nziza rukundo rwanjye […] ndagukunda wowe uzaba umugore wanjye mu minsi ya vuba.”

Ni ubutumwa Weasel yashyize kuri Instagram ye, ariko mu buryo butunguranye mu gitondo cyo kuri uyu munsi w’amavuko w’uyu mukobwa bwaje gusibwa.

Nta mpamvu iyo ariyo yose yo gusiba ubu butumwa yavuzwe, icyakora kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru bwari bwakuweho.

Weasel na Teta Sandra batangiye gukundana mu 2018 ubwo uyu mukobwa yari yimukiye muri Uganda ari naho yakoreraga.

Muri uyu mwaka, nibwo umwuka wabaye mubi mu rugo rwabo ndetse benshi bashinja uyu mugabo guhohotera Teta Sandra.

Kuva ubwo abantu banyuranye barahagurutse basaba Leta y’u Rwanda n’iya Uganda gutabara Teta Sandra byibuza agataha mu Rwamubyaye.

Kuva muri Kanama 2022 Teta Sandra ari kubarizwa i Kigali, aho yatahanye n’abana yabyaranye na Weasel.

Kuva yagera i Kigali, ntabwo Teta Sandra arashaka kuvuga ku mubano we na Weasel cyane ko wabaye mubi mu gihe bari bari gutegura ubukwe bwabo bwagombaga kuba mu mpera z’uyu mwaka.

Weasel yasibye ubutumwa yari yageneye Teta Sandra ku munsi we w’amavuko
Teta Sandra amaze iminsi atashye mu Rwamubyaye nyuma y'umwuka mubi wavuzwe hagati ye na Weasel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .