00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Weasel yatangaje amazina y’umwana wa kabiri yabyaranye na Teta Sandra

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Douglas Mayanja wamenyekanye nka Weasel mu itsinda rya GoodLife, yatangaje amazina y’umwana wa kabiri aherutse kubyarana na Sandra Teta.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Weasel yatangaje amazina yahaye umwana we wa kabiri na Teta Sandra ati “Mushiki we mukuru yahuye na Douglas Joseph Mayanja Jr”.

Uyu muhanzi atangaje amazina y’umwana we wa kabiri na Teta Sandra nyuma y’iminsi mike bimenyekanye ko uyu muryango wongeye kwibaruka.

Ku wa Gatanu, tariki 23 Nyakanga 2021, IGIHE yatangaje inkuru y’uko Teta Sandra yibarutse umwana w’umuhungu akaba ubuheta bwe.

Muri Gicurasi 2020 ni bwo aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa bise Ria Mayanja.

Sandra Teta aba muri Uganda guhera muri Gicurasi 2018, niho akorera ibikorwa bye by’ubushabitsi birimo gutegura ibitaramo mu tubari.

Uyu mubyeyi w’abana babiri, yamenyekanye cyane mu 2011 ubwo yabaga Miss SFB.

Weasel na Teta Sandra bamaze igihe mu munyenga w'urukundo
Weasel agikundana na Teta yahise amwereka abavandimwe be, aha yari kumwe na Palasso
Teta Sandra na Jose Chameleone bakatana umutsima wo ku isabukuru y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .