Weasel uherutse kubyarana na Sandra Teta yamenesheje umwe mu bagore babyaranye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Weasel Manizo wamamaye muri GoodLyfe uherutse no kubyarana n’Umunyarwandakazi Sandra Teta, yakubise umwe mu bakobwa babyaranye amwirukankana mu muhanda.

Ikinyamakuru Blizz cyo muri Uganda kizwiho kwandika amakuru ajyanye n’imyidagaduro, cyatangaje ko Weasel yakubise umukobwa babyaranye witwa Talia Kassim ubwo uyu muhanzi yari yasinze mu buryo bukabije.

Uyu musore yamusohoye mu nzu babanagamo mu gace ka Makindye nyuma yo kugirana amakimbirane, amwirukana ari kumwe n’abana babo barimo nka Thea na Emmanual Mayanja.

Nyuma y’amashusho agaragaza uko iki gikorwa cyagenze, Talia Kassim yanditse kuri Instagram abwira abantu ko bakwiriye kumukura mu nkuru z’amakimbirane hagati ye na Weasel kuko bishobora kuzagira ingaruka ku bana babyaranye.

Weasel aherutse kubyarana na Teta Sandra, batangiye gucudika umwaka ushize.

Urukundo rwa Weasel na Sandra Teta rwatangiye kugaragara cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri Gashyantare 2019 ubwo hasokaga inkuru zivuga ko Teta yaba atwitiye Weasel.

Icyo gihe ikinyamakuru BigEye cyandikirwa muri Uganda cyatangaje ko uretse kuba urukundo rw’aba bombi rwamaze gusagamba banasigaye baba mu nzu imwe.

Ndetse Weasel yanashyize hanze indirimbo yahimbye kubera Teta Sandra yise ‘Guwoma’ cyangwa se ‘Ruraryoshye’ mu Kinyarwanda agaragaza mu mashusho yayo Teta Sandra wamutwaye umutima.

Talia Kassim yanditse kuri Instagram avuga ko abantu bakwiriye kumukura mu nkuru zijyanye n'ubwumvikane buke hagati ye na Weasel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .