00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wandeze nka papa! Ibaruwa Meddy yandikiye nyina uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 11:36
Yasuwe :

Ngabo Medard Jobert (Meddy) yandikiye ibaruwa umubyeyi we uherutse kwitaba Imana, ari nabwo butumwa bwa mbere uyu muhanzi atangaje ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amezi abiri abuze uyu mubyeyi we.

Yatabarutse afite imyaka 66 aguye muri Kenya. Kuva yakwitaba Imana, amagambo yahise ashira ivuga kuri Meddy utarongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Icyakora, kuri ubu yahisemo gusohora ibaruwa ikubiyemo amagambo anyuranye agaragaza urukundo yakundaga umubyeyi we, ashima ibihe babanyemo mu buzima bwo ku Isi. Ni ubutumwa yageneye abasaga ibihumbi 800 bamukurira.

Ati "Nagerageje inshuro nyinshi kwandika ibyawe, burigihe iyo nabigeragezaga naburaga amagambo mbivugamo. Ubuse navuga iki koko, mama, Umugore w’Imana, umugore w’impuhwe, umugore w’ukuri, umugore w’imico myiza, umugore udatinya kandi ukomeye nigeze kumenya. Mama wanjye mwiza. Hari byinshi byiza nibuka binza mu bitekerezo."

Meddy ahamya ko umubyeyi we uyu munsi aho ari ari heza kuruta ku Isi y’abazima.

Ati "Wandeze nka papa, unkunda nka mama, usekana nanjye nk’inshuti. Umugore w’ikirenga, Mama wanjye mwiza. Nzi ko uri muzima uyu munsi kuruta uko wabayeho."

Meddy uvuga ko ubu yiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashimiye umubyeyi we wamutoje gukunda Yesu n’umurimo w’Imana.

Ati "Warakoze; kunyinjiza mu butumwa bwa Yesu, kunyigisha kugendera mu kuri hamwe no gutinyuka, ku ndangagaciro zose z’ubuzima nakwigiyeho, kunyigisha ubumenyi bwose nzi uyu munsi, kubwo kunyigisha ubusobanuro nyabwo bw’ubuzima. wagumanye nanjye mu gihe ntawundi warikubishobora."

Uyu muhanzi uri mu bakomeye u Rwanda rufite mu ruhando rwa Afurika, yasoje ubutumwa bwe yongera gushimangira urwo akunda umubyeyi we nubwo atakiriho.

Ati "Ndagukunda cyane uyu munsi kuruta uko nagukunze. Ndabizi neza ntagushidikanya ko vuba na vuba nzongera kukubona mu bwiza n’icyubahiro cy’Imana. Ndagukumbuye cyane mu buryo ntabasha no gusobanura. Nta munsi ushira ntagutekereje. Ariko Ibyiringiro byanjye biri muri Kiristo wenyine!"

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye ku tariki 14 Kanama 2022, aho yaguye muri Kenya aho yari amaze igihe kinini arwajwe na mukuru wa Meddy. Tariki 28 Kanama 2022 nibwo habaye imihango ya nyuma yo kumuherekeza.

Meddy yashenguwe bikomeye n'urupfu rw'umubyeyi we
Meddy ku munsi wa nyuma asezera ku mubyeyi we
Meddy ashimira umubyeyi we wamutoje gukunda no gusobanukirwa Kristo
Cyabukombe Alphonsine yatabarutse afite imyaka 66 aguye muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .