Wamukota, Umunyakenya ukinira Patriots BBC ari mu rukundo na Miss Isimbi Amanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nyakanga 2020 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Umunya Kenya Wamukota Tom Bush, umukinnyi mpuzamahanga wa Basketball usanzwe ukinira ikipe ya Patriots ari mu rukundo n’inkumi izwi cyane hano mu Rwanda, Isimbi Amanda.

Amakuru IGIHE ifite ni uko urukundo rw’aba bombi rwatangiye mu gihe cya Covid-19 ndetse igihe kinini babaga bari kumwe mu nyubako uyu mukinnyi abamo iherereye i Nyarutarama.

Kuri ubu amakuru yizewe ahari ahamya ko bagiye mu butembere bwo kuhira urukundo rwabo mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho bumva akayaga n’amahumbezi aturuka mu mazi magari y’iki kiyaga.

Nubwo atari amakuru aba bombi bifuje gutangaza mu itangazamakuru, urebye ku rukuta rwa Instagram rwa Miss Isimbi Amanda usanga akurikira (Follow) umuntu umwe rukumbi, uyu akaba ari Wamukota.

Isimbi yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu 2019 ubwo yari acuditse n’umuhanzi w’Umugande ariko uba ku mugabane w’u Burayi Rickman, icyakora urukundo rwabo ntabwo rwatinze.

Uyu mukobwa ariko kandi ni umwe mu bavuzwe ko bagiranye ubushuti bwa hafi n’umukinnyi wakiniraga Rayon Sports Michael Sarpong nubwo iby’urukundo rwabo bitigeze bijya hanze.

Kugeza ubu Wamukota ari mu Rwanda aho asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Patriots BBC akaba umwe mu banyamahanga bakomeye iyi kipe yaguze muri uyu mwaka w’imikino.

Wamukota usibye kuba umukinnyi wa Patriots BBC asanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya Kenya ndetse ku myaka ye 27 afatwa nk’umwe mu nyenyeri iyi kipe icungiraho.

Miss Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) muri 2013. Azwi cyane nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeye ndetse bakunzwe.

Bamaze iminsi bari mu munyenga w'urukundo
Wamukota Tom Bush umukinnyi mpuzamahanga wa Kenya ukinira Patriots BBC
Isimbi Amanda wigeze kuba igisonga cya Miss SFB azwi nanone nk'umunyamideri
Isimbi akurikira umuntu umwe gusa ku rukuta rwe rwa Instagram
Umuntu umwe gusa Isimbi akurikira ni Wamukota Tom Bush

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .