00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diplomate yikomye abatunganya indirimbo bakomeje kumudindiza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 December 2024 saa 03:59
Yasuwe :

Diplomate yikomye abatunganya indirimbo bakomeje kumudindiriza imishinga, avuga ko afite indirimbo enye yatangiye ariko zaheze mu biganza by’aba-Producer.

Yabigarutseho mu kiganiro Isibo Radar gitambuka ku Isibo Radio ku mugoroba wo ku wa 6 Ukuboza 2024, aha uyu muraperi yavuze ko gutenguhwa n’abo bakorana biri mu bituma imikorere ye igenda biguruntege.

Ati “Hari abantu dukorana bakadutenguha, niba hari abantu babatuma? Niba bigenda bite? Njye sinzi! Dukorana n’abantu benshi ugasanga bahambiriye imishinga yacu. Rimwe bakabura ibikorwa byacu ariko duhora dukora umunsi ku munsi.”

Uyu muraperi yatanze urugero ku ndirimbo aherutse gukorana na Ariel Wayz yatunganyirijwe amashusho ariko uwayikoze aburirwa irengero agenda ayijyanye.

Ati “Ngira ngo indirimbo nakoranye na Ariel Wayz ni yo mwamenye gusa, njye mfite indirimbo zigera kuri enye nakoze zibitswe n’abazitunganyije.”

“Indirimbo nari nakoranye na Ariel Wayz ni imwe mu zo numvaga ngiye guheraho nsohora, ariko hari umuntu twakoranye amashusho ahita abura aburana nayo […] Nongeye kuyisubiramo bundi bushya nishyura ibintu byose none amezi agiye kuba ane ntarayihabwa, ubu natangiye kwibaza niba nayihorera nkaba nakora indi.”

Diplomate yasabye abakunzi b’umuziki kujya bumva abahanzi mu gihe baba badaherutse gusohora indirimbo kuko hari igihe baba bahuye n’ibibazo bitandukanye.

Uyu muraperi aheruka gusohora indirimbo muri Werurwe 2024, ubwo yashyiraga hanze iyitwa ‘Icyuki gikaze’ yakoranye na Li John yumvikanamo ijwi rya Ismael Mwanafunzi.

Diplomate ni umwe mu baraperi biyambajwe mu gitaramo 'Uwa gatanu w'amateka' kizahuza abaraperi barenga icumi
Diplomate yagaragaje ko imikorere ye iri kugenda biguruntege kubera abatunganya indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .