Massamba Intore ni umwe mu Banyarwanda bataruvukiyemo cyane ko yavukiye mu buhungiro i Burundi ari naho yakuriye. Ahamya ko inshuro ya mbere yahageze neza ari iyo yari aherekeje abanye politike ba FPR Inkotanyi bari bagiye kurahirira kwinjira muri Guverinoma cyane ko bari bateguye igitaramo cyagombaga guherekeza icyo gikorwa.
Ibi aherutse kubigarukaho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yakomozaga ku ncamake z’urugendo rwe rw’imyaka 40 y’ubuhanzi ndetse n’ayamuranze ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ati “Buriya abantu benshi ntabwo bazi iyi nkuru, mu gihe abasirikare 600 bageraga mu Rwanda baherekeje abanyepolitike ba FPR Inkotanyi, twe twabaherekeje twiteguye ko nibamara kurahira nk’uko byari byemejwe mu mishyikirano twagombaga gutarama bigakomera.”
Icyakora nubwo iki gitaramo kitigeze kiba, Massamba Intore wari wageze mu mujyi wa Kigali bwa mbere ntabwo ajya yibagirwa ibyo bihe.
Ati “Ndi umuntu utarabaye mu Rwanda, utari warigeze anaruzamo, kera nigeze kuza kureba umukino wa Kiyovu na Vitalo ariko ntabwo nigeze mbasha kumenya neza u Rwanda, icyo gihe tuza guherekeza abanyepolitike ba FPR Inkotanyi nibwo bwa mbere nari mpageze.”
Mu rugendo ruturuka i Byumba, niho hakomotse indirimbo Kigali yabiciye bigacika.
Ati “Twese twumvaga ari inzozi […] wabonaga twinjiye i New York, narimenyereye kurya akawunga cyangwa imvungure, nageze muri CND nywa ku mata ya Nyabisindu, mbona Abanyarwanda batugemurira imigati myiza […] ninaho ha mbere nanywereye Miitzig ku nshuro yanjye ya mbere.”
Massamba Intore nk’umuhanzi wanarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, agiye kwizihiza imyaka 40 amaze mu buhanzi anizihiza 30 ishize u Rwanda rubohowe mu gitaramo byitezwe ko kizabera muri BK Arena ku wa 31 Kanama 2024.
Massamba Intore ni umwe mu bahanzi b’amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda, aho uretse kuba we yarubatse izina ku giti cye kugeza ubu ari n’umutoza w’Itorero ry’Igihugu Urukerereza.
’Indirimbo ’Kigali’ yakomotse ku nshuro ya mbere Massamba yageze i Kigali
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!