Muri iyi ndirimbo nshya Platini na Knowless bakoranye, bumvikana mu nkuru y’umukobwa n’umuhungu baba bacyurirana ko niba umwe atanyurwa n’ibyo mugenzi we amukorera, yakwigendera.
Platini agira ati”Ntukiri wa mukobwa namenye, ikirungo ntikikigufata nkuko wasaga ntereta, wahoraga uri ku myako, nta kosa wakoraga, wahoraga ufunze […] Ese ko wahindutse, ni njya mu byana uzavuga ko nagutaye kandi wizize?”
Knowless amusubiza yagize ati” Oya nta stress, niba udakunze ibyo ubona ngaho igendere, nta birenze.”
Knowless mu gitero cye agira ati” Wahagira utarazamuka, ese waza umbwira iki? Iyo mpumuro yawe itikoraho nyiheruka ukikoraho, […] ngaho iruka mu ba miss n’ubundi byose ni iby’Isi. N’ubundi ntacyo nahombaga, ntaho ritarema. Niba udakunze ibyo ubona ngaho igendere.”
Iyi ndirimbo yakabaye yarasohotse ku wa mbere tariki 7 Nzeri 2020 icyakora iza gusubikwa bitunguranye bitewe n’uko amashusho yayo yari yatinze kuboneka.
Nyuma yo kuyisubika, Platini yahise yizeza abakunzi be ko azayisohora ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakorewe muri Kina Music na Ishimwe Clement, amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Big Team Production.
Ntabirenze Platini yakoranye na Butera Knowless igiye hanze ikurikira Veronika yaherukaga gushyira hanze igakundwa cyane, Byose yakoranye na Rafiki, Fata amano yakoranye na Safi Madiba ndetse na Ya Motema yakoranye na Nel Ngabo.
Uyu muhanzi yatangiye gukora indiribo wenyine nyuma y’uko mugenzi we baririmbanaga mu itsinda rya Dream Boys agiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Platini yahise yiyemeza gutangira urugendo rwe wenyine mu muziki.
Mu minsi ishize Platini aherutse kwereka abakunzi be ko ibya Dream Boys bishobora kujya mu mateka y’umuziki nyarwanda, ubwo yafataga shene ya Youtube y’itsinda akayihindurira izina ayigira iye bwite.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!