00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

VJ Spinny utegerejwe gucurangira i Kigali, yahageze aherekejwe na Miss Popularity Uganda 2019

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

VJ Spinny uri mu Banyarwanda bubatse izina muri Uganda yatumiwe mu gitaramo cya Silent Disco kigiye kubera mu Mujyi wa Kigali aho yageze aherekejwe na Santina Anshemeza wabaye Miss Popularity muri Miss Uganda 2019.

Bakigera i Kigali kuri uyu wa 1 Ukuboza 2021, VJ Spinny yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ari kumwe na Santina Anshemeza.

IGIHE yifuje kumenya umubano w’aba bombi n’impamvu bakoranye urugendo rwa Kampala-Kigali icyakora bitewe n’uko VJ Spinny ari mu kato ka Covid-19, ntibyadukundiye kuko telefoni ye itari ku murongo.

VJ Spinny ari i Kigali aho yatumiwe mu gitaramo kizabera ku i Rebero ahazwi nka ‘Rebero Resort’ ku wa 5 Ukuboza 2021 guhera saa Kumi z’umugoroba. Kwinjira buri wese asabwa kuzaba yishyuye ibihumbi 10 Frw.

Uretse VJ Spinny watumiwe muri iki gitaramo, hazaba hari n’aba Djs b’ibyamamare nka VJ Mupenzi, Dj Tyga, Dj Kiss, Dj Pfyo, DJ Lou na Dj Khalim.

VJ Spinny ubusanzwe witwa Kalisa Joseph, yavukiye mu Mujyi wa Kigali, akaba yaratangiye kwiyumvamo impano yo kuvanga imiziki mu 2010 akiri mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali (LDK).

Abicishije muri Sosiyete ye bwite yashinze yitwa Spinny Events, Vj Spinny ategura ibirori ngarukacyumweru bya “Girls in the city” bikabera muri Atmosphere Lounge.

Ibyamamare hafi ya byose muri Uganda usanga bibyiganira kujya mu birori uyu musore aba yacuranzemo ku bw’ubuhanga bwe bumaze kwigarurira imitima ya benshi i Kampala.

VJ Spinny yaherukaga mu Rwanda mu 2018, ubwo yari yateguye igitaramo cya Silent Disco yari afatanyije na Decent Entertainment ya Muyoboke Alex.

Ubwo Santina Anshemeza wabaye Miss Popularity muri Miss Uganda 2019 yari ku kibuga cy'indege i Bugande, yitegura kwerekeza mu Rwanda
Ubwo VJ Spinny na Santina Anshemeza bari bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
VJ Spinny yatumiwe mu gitaramo kigiye kubera ku Musozi wa Rebero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .