Amajonjora ya mbere y’iri rushanwa ryiswe ’Dj’s battle Competitions’ azatoranywamo 20 ba mbere, ateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022.
Ubuyobozi bwa M&K Presents Ltd ndetse n’abafanyabikorwa b’iri rushanwa bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Kanama 2022, muri Onomo Hotel ari naho hazabera amajonjora ya mbere.
Vj Mupenzi yavuze ko mu myaka irenga 10 amaze muri uyu mwuga, yabonye ikintu gikomeye yakora mu gushyira itafari mu iterambere ryawo, ari uko yafasha abakiri bato bafite impano.
Ati "Hari imbogamizi twagiye duhura nazo, ariko hari n’aho tugeze. Ubu rero natekereje kugira ngo nzamure za mpano. Hari umwana uba uri ahantu mu cyaro ariko afite impano yarabuze aho ayigaragariza, twatekereje kubaha urubuga ngo nabo barebe ko batera imbere."
Vj Mupenzi avuga ko iri rushanwa rya ‘DJ’s Battle Competition’ rizakomeza kuba ngarukamwaka mu rwego rwo kugenda ritanga urubuga ku mpano nshya zizajya zivuka buri mwaka.
Ati "Abantu ntibaze mu irushanwa barwanira ibihembo, icya mbere ni urubuga bazaba bahawe. Ushobora kuza ugatsinda nibyo, ariko igikomeye ni urubuga uzaba wahawe rwo kwerekana ibyo ukora."

Aya majonjora azaba ayobowe n’aba DJ bakomeye barimo DJ Pius, DJ Emery, DJ Sharif na DJ Khadir, ari nabo bazatoranyamo 20 beza.
Ateganyijwe kuzabera mu mujyi wa Kigali kuri Hotel Onomo, imiryango ikazaba ifunguye guhera saa kumi z’umugoroba.
Sosiyete ya M&K ivuga ko mu rwego rwo gushimisha abazaba baje gushyigikira ababo ndetse n’abazaba bari aho bose, kwinjira byagizwe ubuntu.
Ndayishimiye Donatien uhagarariye Ndoli Safaris yateye inkunga iri rushanwa rya "DJ’s Battle Competition", yavuze ko abakora uyu mwuga wo kuvanga imiziki bagira uruhare runini mu gutanga ibyishimo, ari nayo mpamvu biyemeje gushyigikira impano nshya binyuze muri iri rushanwa.
Dj Pius uzaba ari umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka avuga ko nk’umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga, yishimira intambwe imaze guterwa kugeza aho hasigaye hazamo abashoramari nka Sosiyete ya M&K.
Ati "Kuba hariho uburyo, abana bajya mu mwuga wo kuba aba-Dj b’abanyamwuga bakanabihemberwa, ni ikintu cyo gushimirwa. Twebwe wabaga uri Dj bakagufata nk’abantu barara mu kabari, bari muri ibyo, ariko kuri ubu kuba abantu babona ko Dj yagutunga, akaba yatunga umuryango we, [ni intambwe nziza]".

Ingengabihe ya ‘DJ’s Battle Competition’
Ku bandi ba DJs bumva ko baba baracikanwe n’aya mahirwe, nta rirarenga kuko umurongo wo kwiyandikishirizaho uzafungwa mu ijoro ryo kuwa gatanu ku ya 5 Kanama 2022.
Ku wa 13 Kanama 2022, abagera kuri 20 bazaba batoranyijwe bazavamo 10 bazakomeza mu kindi cyiciro, naho ku ya 20 Kanama 2022, ba bandi 10 bazaba bakomeje na bo bazatoranywamo batanu ba mbere ari nabo bazajya mu cyiciro cya nyuma, ibikorwa byose bizabera kuri Onomo Hotel.
Ku munsi wa nyuma w’irushanwa mu birori byo guhemba abatsinze bizabera muri Camp Kigali ku wa 27 Kanama 2022, hazaba hiyambajwe DJ Neptune uzaba ufatanya na DJ Khathu, DJ Khadir ndetse na DJ Sharif nk’abagize akanama nkemurampaka.
Umu-DJ uzaba wahize abandi azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz ifite agaciro ka miliyoni zirenga 25 Frw yatanzwe na Ndoli Safaris.
Undi uzahembwa muri iri rushanwa ni umukobwa uzaba witwaye neza kurusha abandi, uyu akazagenerwa ibyuma bizamufasha mu kazi ke ubusanzwe bigura arenga miliyoni 5 Frw ndetse hanahembwe umu-DJ mushya uzaba witwaye neza, aho azahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.






Amafoto: Shumbusho Djasir
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!