Iki gikorwa cyabereye muri BK Arena cyari cyitabiriwe n’inshuti ze zirimo abo babana mu buzima bwa buri munsi, abavandimwe ndetse n’abo bahujwe n’umuziki.
Mu gutangira iki gikorwa, uyu muhanzi yafashe umwaya yumvisha abacyitabiriye buri ndirimbo mu zigize album, icyakora mu icumi ziyigize abumvishaho umunani.
Nyuma yo kuzumva, abari bitabiriye iki gikorwa bafashe umwanya wo kumubwira uko bayumvise, ndetse bamwe baramugabira.
Benshi mu bafashe ijambo bashimiye uyu musore ubuhanga yakoranye album ye, bamusaba ko igihe azaba yayishyize ku isoko yazashyira imbaraga mu kuyimenyekanisha kugira ngo igere kure hashoboka.
Victor Rukotana nawe yafashe umwanya ashimira abamufashije kuri iyi album bose barimo na Ras Kayaga wamamaye mu itsinda rya Holly Jah Doves ryamenyekanye mu ndirimbo ‘Maguru’, uyu akaba yaragize uruhare mu kwandika nyinshi mu ndirimbo ziyigize.
Nyuma yo kuganira kuri iyi album bamaze kuyumva, Victor Rukotana yataramiye abari aho mu gihe cy’iminota irenga 40.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!