Mu ibaruwa yageneye abanyamakuru, Victor Rukotana yavuze ko yahisemo gutandukana n’uwari umujyanama we, Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brainer, nyuma yo kugirwa inama n’abantu batandukanye ndetse no kubona ko umubano mubi we n’abandi bahanzi ugira ingaruka ku muziki we.
Ati “Nyuma y’ibitekerezo byanyu bitandukanye no kubona ko imibanire ye n’abandi bahanzi igira ingaruka ku muziki wanjye, nagira ngo menyeshe itangazamakuru ko ntakirimo gukorana na I.Music ya Ishimwe Jean Aime benshi bazi nka No Brainer.”
Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Victor Rukotana yavuze ko ibyo yakoze abona byari bikwiye kandi yizeye ko nta ngaruka byamugiraho kuko amasezerano afite uko abigena.
Yavuze ko mu masezerano yabo harimo ko mu gihe hari ibyo batumvikanaho buri ruhande rufite uburenganzira bwo gusesa amasezerano.
Ati “Twari dufitanye amasezerano y’imyaka itatu ariko na none arimo ingingo yemera ko twatandukana igihe hari ibyo twaba tutumvikanaho.”
Twifuje kuvugana na Ishimwe Jean Aime ngo twumve uko yakiriye iki cyemezo cy’umuhanzi asanzwe areberera, ariko ntibyakunda ko yitaba telefone ye igendanwa.
Victor Rukotana atandukanye na Ishimwe mu gihe biteguraga gusohora album ‘Imararungu’, ya mbere y’uyu muhanzi.
Uyu muhanzi atandukanye n’umujyanama we mu gihe hari hashize amasaha make No Brainer agiranye ibibazo na Bruce Melodie.
No Brainer abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’ yavuze ko ku bwe asanga indirimbo Bruce Melodie aherutse gukorana na Joeboy ntacyo izamumarira.
Ati “Joeboy ntabwo ari umuhanzi mwakorana ngo wizere ko azakugeza ku rundi rwego mu buhanzi, sinzi icyo abahanzi bo mu Rwanda bagenderaho iyi bagiye guhitamo abo bazakorana indirimbo, ariko Joeboy ndibuka mu 2022 akorera igitaramo muri BK Arena, yabuze abantu na bake bari bitabiriye bataha batakirangije.”
Ni amagambo atakiriwe neza na Bruce Melodie nawe wahise amusamira hejuru, amumenyesha ko ibyo yanditse harimo kwibeshya.
Ati “Ibi njya mbona mubyibeshyaho, nta muntu utagira icyo yigisha cyangwa afasha undi, nta nubwo aritwe buri gihe dusaba gukorana n’abandi bahanzi indirimbo, hari n’igihe babidusaba. Niba koko uri umujyanama w’umuhanzi, nkurikije ibi wanditse umuhanzi wawe ashobora kuba ahavunikira byimbitse.”
Nyuma y’amasaha make habayeho uku guterana amagambo, Victor Rukotana yahise yandika ibaruwa amenyesha itangazamakuru ko atandukanye n’uwari umujyanama we, ibyatumye benshi batekereza ko aricyo cyaba gitumye bashwana.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!