Ni igitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, cyiswe “Valentine’s Love Night”, cyateguwe na Diva Awards. Kizabera The Manor Hotel.
Keza Terisky wagiteguye yabwiye IGIHE ko bagitekereje nyuma yo kubona ko abakundana kuri uyu munsi baba bakeneye kuba bari ahantu habafasha kwizihiza umunsi wabo, bafata icyo kunywa no kurya banezerewe kurusha uko baba bari mu rugo cyangwa ahandi hantu hatateguwe neza.
Ati “Ni igitaramo twateguye dushaka ko abantu bizihizanya uyu munsi n’abakunzi babo. Ikindi kandi dushaka ko ‘couple’ izabishaka imaze imyaka myinshi ikundana, izasangiza izindi inkuru y’urukundo rwayo, ku buryo hari icyo byafasha ababa bamaze igihe kitari kinini batangiye gukundana.”
Yakomeje avuga ko ari ijoro bitezemo ibintu byinshi bidasanzwe birimo guha impano ‘couple’ zimwe n’ibindi.
Uretse Victor Rukotana uzaririmba muri iri joro ryahariwe abakundana, imiziki izavangwa na Amy The DJ mu gihe abitabiriye bazaririmbirwa kandi na Melody Band izafatanya n’uyu muhanzi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 50.000 Frw abantu bakongezwa indabyo, ifunguro ndetse n’ikirahuri cya ‘wine’.
Naho ‘couple’ izishyura 100.000 Frw izahabwa icupa rya ‘wine’, ifunguro ndetse n’indabyo. Naho abazishyura 200.000 Frw bazahabwa icyumba cyo kuraramo, icupa rya ‘champagne’, ifunguro n’indabyo.
Reba indirimbo “Love” ya Victor Rukotana iri mu ze zakunzwe

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!