Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Victony utigeze aganira n’itangazamakuru yahise yerekeza kuri hoteli agomba gucumbikamo mbere yo gutaramira abakunzi be i Kigali.
Victony ageze i Kigali ahasanga Ruger, mugenzi we w’Umunya-Nigeria bagomba gufatanya gukora igitaramo bafatanyije n’abahanzi b’i Kigali nka Ross Kana, Davis D, Bushali, B Threy na Bruce The 1st.
Baraba bafatanya n’aba-DJs barimo DJ Toxxyk, DJ Inno, DJ Higa & Rusam, DJ Djannab na The Ruscombs.
Victony, ni umunya-Nigeria uvanga kurapa no kuririmba. Uyu musore wavutse ku wa 5 Mutarama 2001, akomoka mu gace Orsu muri Leta ya Imo.
Yamamaye mu ndirimbo nka Soweto, Kolomental, Stubborn yakoranye na Asake n’izindi nyinshi.
Davis D ubwo yateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki, yari yemeje ko yamutumiye icyakora biza gupfa ku munota wa nyuma birangira amusimbuje Umunya-Afurika y’Epfo, Nasty C.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!