00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vanessa Mdee na Rotimi baritegura umwana wa kabiri

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 09:23
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime Olurotimi Akintosho wamamaye nka Rotimi n’umukunzi we Vanessa Mdee bari mu myiteguro yo kwibaruka umwana wa kabiri w’umukobwa nyuma y’umwaka umwe bibarutse umuhungu.

Mu kiganiro bagiranye na People Magazine, batangaje ko ubu banejejwe no gukurikiza umwana wabo w’umuhungu.

Rotimi w’imyaka 34 , tariki ya 30 Ukuboza 2020 nibwo yasabye Vanessa w’imyaka 33 ko yazamubera umugore mu birori byabereye mu mujyi wa Atlanta ari naho basanzwe batuye.

Vanessa Mdee usanzwe ari umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo, yemeje ko akundana na Rotimi mu 2019 nyuma y’amezi make yari amaze atandukanye na Juma Jux wo muri Tanzania.

Rotimi ni umukinnyi wa filime wamamaye muri filime zitandukanye zirimo Power, Coming 2 America, Favorite Son n’izindi.

Reba ‘Love Somebody’ indirimbo ya Rotimi yahuriyemo na Vanessa Mdee mu mashusho

Nyuma y’umwaka umwe bibarutse imfura, Vanessa Mdee na Rotimi baritegura uwa kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .