Uzahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global 2019 yamenyekanye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Kabahenda Ricca Michaella wambitswe ikamba rya Nyampinga w’umurage muri Miss Rwanda 2019, yatorewe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Global rizabera muri Ghana muri Kanama 2019.

Uzambikwa ikamba muri iri rushanwa azamenyakana mu birori bizaba ku wa 20 Kanama mu Mujyi wa Accra muri Ghana.

Ku rukuta rwa Miss Rwanda banditse bagaragaza ko Ricca Michaella Kabahenda ariwe ugomba guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa uyu mwaka.

Iri rushanwa rifite intego yo kugaragaza ubumwe mu buryo butandukanye, rikaba ryitabirwa n’ab’ingeri zitandukanye bo mu bihugu byo muri Afurika ndetse n’ahandi ku Isi.

Mu 2016 ubwo iri rushanwa riheruka kuba Mutoni Jane waserukiye u Rwanda yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global 2016-2017 mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais ari we watahanye iri kamba.

Mu mwaka wa 2014 hari hagiyeyo uwitwa Marlenne Mutoniwase , mu 2015 u Rwanda ruserukirwa na Bagwire Keza Joanah [icyo gihe yabaye igisonga cya kane] naho mu mwaka wa 2016 hajyayo Mutoni Jane [wabaye igisonga cya mbere].

Irushanwa rya Miss Heritage Global ryari risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe.

Mu 2017 u Rwanda rwari guhararirwa na Shimwa Guelda wari wabaye nyampinga w’umurage muri uwo mwaka ariko biza kuza kurangira irushanwa ritabaye kubera amakimbirane yavutse hagati mu bariteguraga, mu 2018 umwe ajya gutangiza irye aryita Miss Heritage Universe.

Iri rya Miss Heritage Universe ryari kubera muri Uganda rikitabirwa n’abakobwa 80 barimo na Dushimimana Lydia biza kurangira ritabaye kubera ubwumvikane buke na none bwabaye hagati y’uwari wariteguye n’uwari kurikurikirana muri Uganda.

Miss Heritage Rwanda 2019 niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global 2019
Kabahenda azahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza