Ibi yabigarutseho mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwa ‘X’, agaragaza ko asaba imbabazi kandi yiteguye kutazongera kugwa mu makosa nk’ayo yakoze.
Ati “Banyarwanda […] muri aka kanya nanditse nsaba imbabazi umuryango nyarwanda by’umwihariko umuryango wa Pastor Kabanda Julienne bitewe n’igikorwa nakoze kubera amarangamutima yanjye yanyobeje bityo nkagwa mu cyaha kibangamira imibereho bwite ya muntu.”
Nyuma yo gusaba imbabazi, uyu wiyise Bakame yanaboneyeho guhanura urubyiruko rugenzi rwe rukoresha imbuga nkoranyambaga.
Ati “Rubyiruko dukoresha imbuga nkoranyambaga, nubwo dufite uburenganzira bwo kwisanzura bigomba kujyana n’inshingano zo kubaha uburenganzira bw’abandi nk’uko tubibona mu ihame rivuga ko uburenganzira bujyana n’inshingano.”
Ni ubutumwa burebure uyu wiyise Bakame yasoje asaba amahirwe ya nyuma, anizeza Abanyarwanda ko mu gihe yaba ayahawe yafatanya n’abandi gukomeza kubaka u Rwanda.
Reka mwite intumwa ya Satan kw'Isi Mama w'ikinyoma
Uyu ni mushiki wa Apostle Gitwaza mu kwitwaza Ijambo ry'Imana bagatuburira abanyarwanda,uwampuza nawe isi yose itureba nkamubaza ikibazo 1 cyo muri Bibiliya abeshyako yigisha 🤔 pic.twitter.com/W8zUla5xY0
— BAKAME 🇷🇼 (@Incakura__) April 27, 2025
Mwiriwe neza Banyarwanda /Banyarwandakazi muri aka kanya nanditse nsaba imbabazi umuryango Nyarwanda imbabazi by'umwihariko umuryango wa Pastor KABANDA Julienne bitewe n'igikorwa nakoze kubera amarangamutima yanjye yanyobeje bityo nkagwa mu cyaha kibangamira imibereho bwite ya… pic.twitter.com/akbKpOz667
— BAKAME 🇷🇼 (@Incakura__) April 28, 2025
Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/imyidagaduro/article/rib-yinjiye-mu-kibazo-cy-uwise-pastor-julienne-intumwa-ya-satani


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!