Uwimbabazi witabiriye Miss Rwanda, wari umaze iminsi afungiye muri Uganda yarekuwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Ukwakira 2019 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Uwimbabazi Alliance witabiriye Miss Rwanda mu 2018, yarekuwe na Polisi ya Uganda nyuma y’iminsi ibiri afunzwe akurikiranyweho guteza impanuka yapfiriyemo umuntu.

Uyu mukobwa ni umwe mu basimbuye Teta Sandra mu kabari kitwa Hideout Lounge aho afatanya n’undi munyarwandakazi gutegura ibirori bikaberamo byitwa ‘Wednesday Bosslady’ buri wa Gatatu w’icyumweru.

Ku wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2019 ubwo yari avuye mu kazi yakoze impanuka ikomeye ahitwa Soya hafi ya Bunga, umuntu yagonze ahita yitaba Imana.

Polisi ya Kabalagala yahise imuta muri yombi arafungwa gusa yaje kurekurwa nyuma y’iminsi ibiri ategekwa kujya yitaba buri wa Mbere w’icyumweru.

Uwimbabazi ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018 utarabashije kwinjira mu bagiye mu mwiherero. Yiyamamaje ahagarariye Intara y’Iburengerazuba.

Usibye kuba ategura ibitaramo mu kabari ka Hideout Lounge, anamurika imideli.

Uwimbabazi Alliance yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye intara y'Iburengwerazuba
Nubwo yabonye itike yo guhagararira Intara y'Iburengerazuba, Uwimbabazi ntabwo yabashije kwinjira mu mwiherero kuko yaviriyemo hagati
Urwandiko rwa Polisi ya Uganda rurekura Uwimbabazi Alliance by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza