Uwikunda yasabye inzego zirimo RIB kumurenganura muri The Next Pop Star yashoyemo ibihumbi 800 Frw

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Uwikunda Sammy Yvon wari muri 20 bahataniraga kujya muri batandatu bo mu cyiciro cya nyuma cya The Next Popular Star yandikiye abategura iri rushanwa, asaba kurenganurwa.

Ibaruwa uyu musore yanditse ifite umutwe ugira uti ‘gusaba kurenganurwa’. Aragira ati “Mbandikiye mbasaba ko mwandenganura. Ndi umwe mu bahatanye muri The Next Pop Star, ariko ntabwo nanyuzwe n’imyanzuro yavuye mu matora.”

Akomeza agaragaza ko ashingiye ku byo yabwiwe byari kugenderwaho muri iri rushanwa birimo ko sms ifite 40%, itora ryo kuri internet rikagira 20%, akanama nkemurampaka kakagira 30%; naho Instagram, Youtube na Facebook bikagira 10%; kandi byose akaza mu myanya y’imbere akaba ari ho ahera asaba kurenganurwa.

Akomeza avuga ko ibyo yabwiye n’akanama nkemurampaka byagaragazaga ko ntacyo abura ngo aze muri batandatu ba mbere.

Uyu musore mu manota ya sms yari uwa kane afite amajwi 12. 492, Online yari uwa kabiri afite amajwi 73.837 ndetse akagaragaza link ya Youtube iriho amashusho ubwo yaririmbaga imbere y’akanama nkemurampaka, ndetse n’ibyo bamubwiye.

Yabwiye IGIHE ko yikoze ku mufuka anatanga amafaranga ye menshi, ati “Natanze amafaranga arenga ibihumbi 800 Frw mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri. Ikindi abantu baraye amajoro bantora kuri IGIHE ni nabo byababaje cyane.”

Uwikunda mu ibaruwa ye yamenyesheje inzego zitandukanye, azisaba ko nazo hari icyo zamufasha kugira ngo arenganurwe. Muri izo harimo RIB, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Umuyobozi w’Umuryango Urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Polisi y’u Rwanda, abahagarariye ibitangazamakuru mu Rwanda ndetse n’Uhagarariye Impuzamashyirahamwe y’Abahanzi.

Ku mugereka w’ibaruwa y’uyu musore yagaragaje ibyo abantu batandukanye bagiye bavuga ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho abuze amahirwe, ndetse n’amajwi yagiye agira.

Abantu batandukanye nabo bagaragaje ko uyu musore yarenganye cyane. Nk’uwitwa RestNote yaranditse ati “Ntibisaba kuba uri impuguke mu muziki ngo ubashe guhitamo muri aba bantu (aha yagereranyaga Uwikunda n’undi mukobwa wakomeje). The NextPopstar ibi bintu mwarabibonye? Sammy Ivon yarenganyijwe cyane.”

Uyu muntu yanabajije Lion Imanzi niba Uwikunda atararenganye undi mu gusubiza ati “Muvandi, ukurikiye ibitekerezo byanjye kuri buri muhanzi wahatanye imbere yacu byaguha igisubizo gitomoye ku buryo mbibona. Naho ubundi abakemurampaka turarengana ntabwo aritwe twakoze urutonde rwa batandatu bazahatana mu cyiciro cya nyuma.”

Uwikunda yize mu Ishuri ry’Umuziki riherereye i Muhanga aho yasoje mu 2017 mu bijyanye no kuririmba, gucuranga Guitar acoustic na solfége ndetse n’uko umuntu yitwara ku rubyiniro. Yahoze muri Symphony Band mbere yo gutandukana nayo.

-  Reba uko Uwikunda yitwaye ku rubyiniro rwa The Next Pop Star

Uwikunda avuga ko yarenganyijwe agasaba inzego zirimo iza Leta kumufasha akarenganurwa
Uwikunda Sammy Yvon yari muri 20 bahataniraga kujya muri batandatu bo mu cyiciro cya nyuma cya The Next Popular Star

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .