Uwikunda wahoze muri Symphony Band yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Werurwe 2021 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Uwikunda Sammy Yvon, wari muri 20 bahataniraga kujya muri batandatu bo mu cyiciro cya nyuma cya The Next Pop Star wahoze no muri Symphony Band akavamo muri Werurwe 2020, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere atangira umuziki nk’umuhanzi wigenga.’

Uyu musore yashyize hanze indirimbo ye yise ‘Ni Wowe Wanjye’.

Iyi ndirimbo yavuye ku gitekerezo yagize ashaka gukora indirimbo y’abantu baryohewe n’urukundo ku buryo bashobora no kugera ku ntambwe yo kwambikana impeta cyangwa kurushinga.

Ati “Ni indirimbo natekereje nshaka kuririmba ku bantu bari mu munezero baryohewe n’urukundo ku buryo bagera ku cyiciro cyo kurushinga.”

Avuga ko ari gukora izindi ndirimbo nyinshi ku buryo abakunzi be bagiye kuryoherwa n’ibihangano bibafasha cyane cyane abari mu rukundo.

Iyi ndirimbo nshya ya Uwikunda yakozwe na Igor Mabano muri Kina Music, Electric guitar yacuranzwe na Jules Hirwa, Bass guitar icurangwa na Gad, piano yacuranzwe na Shami Nehemia mu gihe Mubogora Desire ariwe waririmbye amajwi yaherekeje indirimbo.

Amashusho yakozwe na Gerard Kingsley, mu gihe Mani Martin na Gerard Kingsley aribo banditse uko amashusho yagiye akurikirana n’uko abayarimo bitwaye.

Uwikunda yari umwe mu baririmbyi bagize Symphony kuko abenshi ari abacuranzi ariko rimwe na rimwe babikomatanya no gucuranga. Nawe yize umuziki ku Nyundo aho iri tsinda yabarizwagamo ryatangiriye.

Avuga ko yatangiye kwiyumvamo kuririmba ubwo Alpha Rwirangira yegukanaga umwanya wa mbere muri Tusker Project Fame.

Symphony Band yari ayihuriyemo Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga Piano, Mugisha Frank uguranga Guitar Bass, Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo ndetse na Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz nawe nyuma wahise ava muri iri tsinda nawe akajya kuririmba ku giti cye.

Uwikunda yatangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi
Uwikunda yatandukanye na Symphony Band mu 2020 nyuma yo kutumvikana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .