Uwikunda Sammy yareze abategura The Next Pop Star muri RIB abashinja itonesha n’ikimenyane

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Ukuboza 2020 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwandikira abategura irushanwa rya The Next Popular Star asaba kurenganurwa ntagire icyo asubizwa gifatika, Uwikunda Sammy Yvon, wari muri 20 bahataniraga kujya muri batandatu bo mu cyiciro cya nyuma, yafashe umwanzuro wo kujyana ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, Uwikunda yareze Sosiyete ya More Events yateguye The Next Popular Star, ayishinja ‘gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti cyangwa ikimenyane’.

Akomeza agaragaza ibimenyetso by’amanota yari afite muri iri rushanwa, ndetse n’ibindi bishimangira ko akwiye kurenganurwa.

Uwikunda yabwiye IGIHE ko yagiriwe inama yo kujyana ikirego muri RIB n’umunyamategeko, nyuma yo kubona ko ibyo yakorewe ari akarengane.

Hari amakuru avuga ko uretse kuba RIB yashyikirijwe ikirego, izindi nzego zitandukanye za Leta uyu musore yari yasabye ko zimurenganura mu ibaruwa ye, zatangiye gukurikirana iby’iki kibazo.

Ku Cyumweru, tariki 20 Ukuboza 2020, umwiherero n’itangwa ry’ibihembo bya The Next Pop Star byarasubitswe ku bw’impamvu ubuyobozi bwavugaga ko ari COVID-19 ariko hari andi makuru avuga ko atari byo ahubwo ari ikibazo cya Uwikunda ndetse n’abandi bagiye banenga iri rushanwa.

Uwikunda ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020 yandikiye ibaruwa abateguye iri rushanwa ifite umutwe ugira uti ‘gusaba kurenganurwa’. Yagize ati “Mbandikiye mbasaba ko mwandenganura. Ndi umwe mu bahatanye muri The Next Pop Star, ariko ntabwo nanyuzwe n’imyanzuro yavuye mu matora.”

Yagaragaje ko ashingiye ku byo yabwiwe byari kugenderwaho muri iri rushanwa birimo ko sms ifite 40%, itora ryo kuri internet rikagira 20%, akanama nkemurampaka kakagira 30%; naho Instagram, Youtube na Facebook bikagira 10%; kandi byose akaza mu myanya y’imbere akaba ari ho ahera asaba kurenganurwa.

Yavuze ko ibyo yabwiye n’akanama nkemurampaka byagaragazaga ko ntacyo abura ngo aze muri batandatu ba mbere.

Uyu musore mu manota ya sms yari uwa kane afite amajwi 12. 492, Online yari uwa kabiri afite amajwi 73.837 ndetse akagaragaza link ya Youtube iriho amashusho ubwo yaririmbaga imbere y’akanama nkemurampaka, ndetse n’ibyo bamubwiye.

Yabwiye IGIHE ko yikoze ku mufuka anatanga amafaranga ye menshi mu itora, arenga ibihumbi 800 Frw mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Uwikunda mu ibaruwa yari yanditse yamenyesheje inzego zitandukanye, azisaba ko nazo hari icyo zamufasha kugira ngo arenganurwe.

Muri izo harimo RIB, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Umuyobozi w’Umuryango Urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Polisi y’u Rwanda, abahagarariye ibitangazamakuru mu Rwanda ndetse n’Uhagarariye Impuzamashyirahamwe y’Abahanzi.

Uwikunda yize mu Ishuri ry’Umuziki riherereye i Muhanga aho yasoje mu 2017 mu bijyanye no kuririmba, gucuranga Guitar acoustic na solfége ndetse n’uko umuntu yitwara ku rubyiniro. Yahoze muri Symphony Band mbere yo gutandukana nayo.

Abageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa barimo Cyiza Jackson, Gisa Cy’Inganzo, Yannick Gashiramanga, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine ndetse na Jasmine Kibatega. Bageze muri iki cyiciro batoranyijwe muri 20 bari bageze mu cyiciro cyakibanjirije.

Iri rushanwa rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga, ryateguwe na Sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda n’itegura ibitaramo yitwa More Events.

Uzaryegukana azahabwa miliyoni 50 Frw mu gihe uwa Kabiri na we azasinyana amasezerano y’imikoranire na sosiyete itunganya imiziki SM1 Music Group/ Sony Music Group.

-  Reba uko Uwikunda yitwaye ku rubyiniro rwa The Next Pop Star

Uwikunda avuga ko azaruhuka ari uko arenganuwe
Benshi mu bakurikiranye The Next Pop Star bahuriza ku kuba uyu musore yari akwiye gukomeza
Uwikunda yize mu Ishuri ry’Umuziki riherereye i Muhanga aho yasoje mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .