Ubukwe bwa Miss Uwihirwe Yasipi bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Kigali Marriott ku wa 29 Werurwe 2025, mu gihe ubukwe busanzwe buzaba mu minsi iri iri imbere.
Kuva mu 2022, Miss Uwihirwe yakunze kugaragaza ko afite umusore wamutwaye umutima ndetse bakunze kugaragara bari kumwe mu bihe bitandukanye.
Uyu mukobwa w’imyaka 24, ni umwe mu bitabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba biramuhira yegukana ikamba ry’Igisonga cya Mbere.
Binyuze mu mushinga yaserukanye muri Miss Rwanda mu 2019, Miss Uwihirwe yatangije Casmir Foundation yiyemeza guhangana n’ikibazo cy’abana bataye ishuri bakajya mu mihanda.
Mu 2020, Miss Uwihirwe yahagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar icyakora icyo gihe ntiyabasha kwegukana ikamba.
Uretse kuba benshi bamuzi nk’utuye muri Canada, nta makuru menshi azwi ku musore wasabye akanakwa Miss Uwihirwe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!