Uwihirwe Yasipi Casmir agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar riteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu mukobwa yabonye itike yo guhagararira u Rwanda nyuma y’urugendo rwo gushakisha uzaserukira igihugu muri Nigeria, ahazahurira abakobwa batandukanye bo mu bihugu bya Afurika.

Uru rugendo rwatangiye ku wa 25 Ukwakira 2020; abakobwa batanu bagatoranywa mu bandi umunani bageze ahabereye igikorwa.

Muri aba bakobwa batanu niho haje kuvamo Uwihirwe Yasipi Casmir ndetse na Murebwayire Irène witabiriye Miss Rwanda 2019, aba aribo bajya mu cyiciro cya nyuma cyasaba gutora hifashishijwe urubuga rwa Miss Africa Calabar.

Mu gutora, ijwi rimwe ryanganaga na $1 akabakaba 1000 Frw. Uwihirwe yagize amajwi 442 mu gihe mugenzi we yari afite 400.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba agiye guhagararira igihugu, avuga ko azakora uko ashoboye.

Ati “Ni ibyishimo kuri njye. Ndashimira abantu banshyigikiye. Nindamuka ngiye guhagararira u Rwanda nzakora ibishoboka byose byatuma negukana ikamba. Nzitwara neza kandi nziko nzagira amanota meza.”

Si ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa ry’ubwiza kuko Muvunyi Tania yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2019 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.

Yitabiriye iri rushanwa asimburayo Irebe Natacha wari wahagarariye u Rwanda mu 2018 agataha nta gihembo ahawe. Mu 2017 bwo, Muthoni Fiona Naringwa waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika yatahanye umwanya wa kabiri mu gihe ikamba ryahawe umukobwa wo muri Botswana witwa Gaseangwe Balopi.

Bombi bajyagayo nta buryo bwabaye buzwi bwo gutoranya, ahubwo bavuganaga n’abategura irushanwa bakajyayo badahatanye nk’uko byagenze ubu.

Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria. Mu mwaka ushize, ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa wegukana iri rushanwa ahabwa 35000$ (agera kuri miliyoni 34 Frw) ndetse n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford SUV.

Indi nkuru wasoma: Babiri bagiye gutoranywamo uzahagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar, ijwi rimwe ni $1

Uwihirwe agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar
Uwihirwe avuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo arebe ko yazana ikamba mu Rwanda
Uwihirwe Yasipi Casmir yamenyekanye cyane ubwo yabaga Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019
Umunya-Kenya Irene Ng’endo Mukii ni we wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .