Amakuru yizewe IGIHE yabonye ahamya ko uyu mugabo yamaze kumvikana na Sam Karenzi ndetse yanamaze gushyikiriza ubuyobozi bwa RBA ibaruwa isezera mu gihe ategereje ko radiyo nshya agiye kuyobora itangira gukora.
Radiyo igiye gutangizwa na Sam Karenzi, byitezwe ko izatangira kumvikana mu ntangiriro za Gashyantare 2025, ikazagira umwihariko wo gutangirana n’abanyamakuru bakomeye.
Uretse kuba umuyobozi wa radiyo, amakuru ahamya ko Uwera azajya anakora ikiganiro cya mu gitondo aho azajya afatanya n’itsinda ry’abandi banyamakuru bari mu biganiro byo gushyira umukono ku masezerano n’ubuyobozi bw’iyi radiyo.
Uwera Jean Maurice yerekeje kuri radiyo ya Sam Karenzi yari iherutse kumvikana na Musangamfura Christian Lorenzo na we wo muri RBA, wagombaga gukora mu kiganiro cya siporo, ariko bikarangira ibiganiro bidatanze umusaruro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!