Uwera Carine wakanyujijeho mu rukundo n’umuhanzi Sano Olivier yabyaye bataratandukana mu mategeko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Kanama 2020 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize imwe mu nkuru zaciye ibintu yavugaga ku rukundo rw’umuhanzi w’indirimbo kuramya no guhimbaza Imana, Sano Olivier, ndetse na Uwera Carine wamenyekanye nka Cadette. Aba baje gutandukana nyuma yo gusezerana kubana nk’umugore n’umugabo mu mategeko y’u Rwanda.

Nyuma yuko batandukanye, Cadette usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinjaga Sano kumwiba ibintu bitandukanye yagiye amwoherereza, mu gihe bari mu munyenga w’urukundo.

Aba biyemeje gutandukana ndetse batangira urugendo rwo kujya gusinyura amasezerano bari barasinyiye mu murenge, ubwo biyemezaga kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Ibi byabaye umwaka ushize wa 2019 ubwo Cadette yari mu Rwanda, aho yari yaje gukurikirana ikibazo cye n’uyu musore bari bemeranyije kubana.

Uyu mukobwa mu itangazamakuru yakundaga kumvikana avuga ko Sano adashobotse, ndetse uretse kumwanga hari n’ibintu yamwibye bitandukanye birimo n’amafaranga yagendaga amwoherereza.

Nyuma yo kuva mu Rwanda inkuru z’aba zabaye nk’izicecetse, ndetse Cadette ntiyongera gukunda kumvikana mu itangazamakuru.

Amakuru agera ku IGIHE ahamya ko mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga 2020, uyu mukobwa yibarutse umwana we yanamaze guha izina rya “Norah”.

Nta byinshi byamenyekanye ku mugabo babyaranye cyangwa umwana we. Icyakora bivugwa ko nubwo yabyaye, ibyangombwa byo gutandukana na Sano bitaraboneka, bivuze ko gatanya yabo itararangira, ku buryo akiri umugore wa Sano Olivier mu buryo bw’amategeko.
Sano Olivier ni umuhanzi nyarwanda ukizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yinjiranye mu muziki umwihariko wo kuririmba mu rurimi rw’icyongereza.

Amaze gukora indirimbo zirimo Belongs to me, Ndakuramya, I believe in Jesus, Joy, You deserve, Champion n’izindi.

Inkuru wasoma: Urukundo rw’umuhanzi Sano Olivier n’umukunzi we rwajemo kidobya nyuma y’amezi atatu bavuye mu Murenge

Inshuti za Cadette zamaze guha umwana ikaze ku Isi bashimira uyu mubyeyi wibarutse
Cadette byari bimaze igihe bivugwa ko atwite
Cadette yabyaye atarabona gatanya ye na Sano Olivier basezeranye imbere y'amategeko kubana akaramata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .