00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwavuzweho kuba inshoreke ya AmaG The Black yahishuye uko yakubiswe iz’akabwana n’umugore we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 May 2025 saa 04:23
Yasuwe :

Uwizera Riziki benshi bazi nka Kim Agriella ku mbuga nkoranyambaga yahishuye ko yigeze gukubitwa na Uwase Liliane wahoze ari umugore wa AmaG The black.

Uwase na AmaG The black bivugwa ko ubu bamaze gutandukana byemewe n’amategeko. Kim ntiyemera ko yigeze gukundana na AmaG The Black, ariko avuga ko bakubitiwe hamwe.

Nk’uko binagaragara muri raporo y’umutekano yakorewe mu Murenge wa Muhima, Akagali ka Kabeza, Umudugudu w’Ingenzi ku wa 24 Gashyantare 2025, Uwase Liliane wari umugore wa Ama G The Black yagiye mu rugo rwa Agriella Saa 21:30 agiye kureba uwahoze ari umugabo we.

Uyu mugore ngo ahageze, yamenaguye ibintu byari mu nzu birimo imyenda n’ibiryo bari batetse ndetse akubita Kim Agriella yashinjaga kumutwarira umugabo akamutesha urugo.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Kim Agriella yavuze ko mbere yo gukubitwa n’uyu mugore we, yabanje kujya kwihisha hakubitwa bwa mbere Ama G The Black.

Ati “Umunsi umwe hari n’ijoro […] ngiye kumva numva ikintu gikubise mu gipangu, nahise ninjira muri studio mbwira AmaG The Black ko numvise umuntu usimbuka igipangu, ngisohoka nkubitana n’umugore we kuko nari nsanzwe muzi ku mafoto. Ubwoba bwaranyishe njya mu kindi cyumba mpita mfunga nanga kubyivangamo.”

Kim yavuze ko nyuma yo kwikingirana, yakomeje gufata amajwi y’ibyahaberaga kugira ngo nihagira n’ibintu bibi bihabera bitazamubarwaho nka nyiri urugo.

Mu mashusho uyu mugore yashyize hanze, humvikanamo ijwi ry’umugore warakariye umugabo we, amwita ko yataye urugo akaba yaratashye mu rw’inshoreke.

Uku guterana amagambo kunumvikanamo umugore unyuzamo agakubita umugabo.

Uwo bivugwa ko ari AmaG The Black, aba abwira uwo bivugwa ko ari umugore we, ko icyo yifuza ari uko yazamukubita ariko we atazigera abikora.

Mu kiganiro yatanze abinyujije ku rukuta rwe rwa YouTube, Kim Agriella yavuze ko AmaG The Black yamwiyambaje aho yari yifungiranye ngo ahamagare inzego z’umutekano.

Uyu mugore avuga ko yahise ahamagara aho bahahiraga ngo bamufashe guhuruza abashinzwe umutekano.

Ati “Baraje benshi bakajya babona AmaG The Black ari gukubitwa. Ni njye wagombaga gushaka imfunguzo ngo mfungure binjire kandi nari nifungiranye, nahise nsohoka ngo njye kurushaka ahita amfata nanjye atangira kunkubita, ariko narakubiswe koko.”

Kim uhamya ko yakubiswe bikomeye n’uwari umugore wa Ama G The Black, yaje kubona imfunguzo akingurira inzego z’umutekano zihita zibajyana zikora raporo zimusaba kuyijyana kuri RIB akarega Uwase Liliane.

Icyakora nubwo yari yagiriwe inama yo kurega uyu mugore wari wamuteye iwe akamukubitana na Ama G The Black, mu kiganiro cye, Kim Agriella yavuze ko yaje kumugirira impuhwe kuko yari afite umwana muto.

Ku rundi ruhande, raporo yakozwe n’inzego zishinzwe umutekano icyo gihe tunafitiye kopi, igaragaza ko Uwase yari yagiye kureba AmaG The Black yitwaje urwandiko bandikiranye ubwo basabaga gatanya.

Uru rwandiko rwavugaga ko AmaG The Black ategetswe kwishyurira uwari umugore we inzu, akishyurira umwana babyaranye ishuri ndetse akanabahahira mu gihe bari bagitegereje icyemezo cya gatanya bari basabye.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko Ama G The Black yari yarirengangije izo nshingano bituma uwari umugore we ajya kumushakira aho yari asigaye aba.

Yaba AmaG The Black na Uwase ntitwabashije kubabona ubwo twakoraga iyi nkuru, kugira ngo bagire icyo bavuga ku byatangajwe na Uwizera Riziki uzwi nka Kim Agriella.

Kim Agriella wavuzweho kuba inshoreke ya AmaG The Black yahishuye uko yakubiswe iz’akabwana n’umugore we
Uwase Liliane na AmaG The Black amakuru avuga ko bamaze gutandukana byemewe n'amategeko
AmaG The Black yari yarasezeranye n'umugore we Uwase Liliane mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .