00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwase wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yahawe imodoka n’umukunzi we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Uwase Clementine ukunze kwiyita Tina wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2018 na Miss Elite mu 2020, yahawe imodoka n’umukunzi we Lukasz Przeniewski wo muri Pologne nk’impano ku isabukuru y’amavuko.

Umwe mu nshuti z’uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Impano y’isabukuru y’amavuko yatanzwe na muramu wanjye!”

Imodoka yahawe uyu mukobwa ni Peugeot 207 CC. Iyasohotse mu 2015 yashoboraga kugura hagati ya miliyoni 15 Frw na miliyoni 20 Frw gusa ubu iya 2021 igeze mu bihumbi 22 $ ( arenga miliyoni 22 Frw).

Uyu mukobwa agiye kumara imyaka ine akundana na Lukasz Przeniewski umusore wo muri Pologne batangiye gukundana ahagana mu 2018, nubwo amakuru y’urukundo rwabo yatangiye kujya hanze mu mpera za 2019.

Uwase ubusanzwe ni umunyamideli ndetse yegukanye ibihembo bitandukanye birimo icya Top Model Africa cyabereye muri Zimbabwe mu 2016 anitabira World Next Top Model 2017 mu Mujyi wa Beirut muri Liban, aza mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma.

Yitabiriye amarushanwa y’ubwiza nka Miss Supranational mu 2018.

Ku munsi we w'amavuko, Uwase yahawe n'umukunzi we imodoka yo mu bwoko bwa Peugeot
Imodoka yahawe Uwase
Iyi modoka Uwase yayihawe nk'impano ku munsi w'isabukuru y'amavuko
Byari ibyishimo kuri aba bombi
Uwase n'umukunzi bafatiye ifoto ku modoka uyu mukobwa yahawe
Uwase yahagarariye u Rwanda muri Miss Elite 2020
Uwase yari yarahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational
Uwase n'umukunzi we Lukasz Przeniewski
Lukasz Przeniewski na Uwase bakunze gusohokana mu birori bitandukanye
Bivugwa ko Lukasz Przeniewski usanzwe unafite izina muri Pologne ari mu bafashije bikomeye uyu mukobwa ngo yegukane ikamba ry'igisonga cya mbere muri Miss Elite 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .