Iyi ‘Extended Playlist (EP)’ uyu muhanzikazi yise ‘The chronicles of broken hearts’ izaba igizwe n’indirimbo eshanu zirimo ‘The ghost of your smile’, ‘The meeting’, ‘The color of gray’, ‘letting go’ na ‘The chronicles continued’.
Ni EP Bel azasohora ku wa 14 Gashyantare ariko by’umwihariko akazabanza kuyumvisha inshuti ze ku wa 7 Gashyantare 2025, mu birori bizabera ahitwa ‘La cleora’ ku Kimihurura.
Mu mpera z’Ugushyingo 2024 nibwo Bel yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Letting go’ iri mu zigize iyi EP ye ya mbere.
Bel yari umwe mu banyempano barindwi bari bahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya ‘The Voice Africa’.
Uyu mukobwa yaje gukomeza arenga icyiciro cya ‘Blind audition’ cyasize babiri mu bari bahagarariye u Rwanda basezerewe, hasigara batanu ndetse uyu yanabashije gukomeza mu cyiciro bise ‘Battle Audition’.
Icyakora nubwo yari yakomeje, Bel n’abo bari bajyanye muri iri rushanwa bafashe icyemezo cyo gutaha kuko babonaga imitegurire y’iri rushanwa idasobanutse.
Iri rushanwa ryanahise rihagarara burundu, icyakora Bel we ahamya ko yahisemo gukomeza inzozi ze birangira yinjiye mu muziki.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!