00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwasaba yasaba Papa PK- DJ Ira watangiye gufashwa kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 March 2025 saa 12:16
Yasuwe :

DJ Ira yagaragaje ibyishimo bidasanzwe afite nyuma yo gutangira gufashwa kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda aherutse kwemererwa na Perezida Kagame.

Ibi DJ Ira yabigarutseho nyuma yo guhamagarwa n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka bamusaba ko yakwitaba bakamufasha kuzuza ibisabwa kugira ngo ahabwe ubwenegihugu yari aherutse gusaba Perezida Kagame.

Ku wa 16 Werurwe 2025 nibwo DJ Ira yasabiye mu ruhame Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Perezida Kagame yamubwiye ko ku bwe abumwemereye ariko bisaba kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.

Uyu mukobwa yatunguwe no kuba ku wa 17 Werurwe 2025, hadaciyemo n’amasaha 24 yemerewe ubwenegihugu, abakozi b’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bahise bamuhamagara bamusaba ko yajya kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.

Ati “Ejo nari ndi mu rugo mbona nimero impamagaye nditaba […] ati uyu munsi mwaboneka mukaza hano ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka? Nanjye nti ndahari cyane.”

DJ Ira ahamya ko kuva yagerayo byari ibintu bidasanzwe kuko bamweretse urukundo, buri wese amubwira ko yamubonye kuri televiziyo banamubaza niba agiye gufata ubwenegihugu bwe.

Kimwe mu bintu byatunguye DJ Ira ni uko ibi byose byabaye mu gihe kitarenze amasaha 24 yemerewe ubwenegihugu na Perezida Kagame.

Yakomeje avuga ko “uwasaba yasaba Papa PK (Paul Kagame)”.

DJ Ira ari ku biro by'Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka ku wa 17 Werurwe 2025 aho yatangiye gufashirizwa kubona Ubwenegihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .