00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari umugore wa Jay Polly yakomoje ku mubano afitanye n’umugabo wamwambitse impeta

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 May 2024 saa 07:16
Yasuwe :

Uwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly banabyaranye umwana w’umukobwa, yagarutse ku mubano afitanye n’umugabo wamwambitse impeta muri Nzeri 2020, akamwemerera kumubera umugore.

Uyu mubyeyi ubwo yari mu kiganiro Isibo Radar cya Isibo FM ntiyemeje niba koko agikundana n’uyu mugabo, gusa avuga ko ari umwe mu bantu bamubaye hafi cyane nyuma y’urupfu rwa Jay Polly mu 2021, ndetse aniyemeza kwita ku mashuri y’umwana Sharifa yasigiwe n’uyu muraperi.

Uwimbabazi Sharifa kandi ntiyashatse kugaruka ku by’urukundo rwe n’umusore byavuzwe ko yasimbuje uyu mugabo mu 2023, gusa avuga ko uwo mugabo uba hanze y’u Rwanda ari we muntu yavuga ko amuha ibyishimo kuko ushimishije umwana we ntacyo aba amwimye.

Ati “Umukunzi wahe se ?, oya oya , hari umusore uba hanze (mu mahanga) umenya iby’umwana n’amashuri ye , buriya ntihazagire umuntu ubabeshya ngo yishyurira umwana ishuri, sinzi niba mwarabonye umugabo unyambika impeta uwo niwe umunyera umwana ibijyanye n’amashuri, yishyuye umwaka wose ubwo papa wabo (Jay Polly) yari amaze kwitaba Imana.”

“Hari abantu batubwiye ko bagombaga kwishyura umwaka wose w’ishuri ry’abana ariko sinzi uko byarangiye sinkeneye no kubivugaho , ariko uriya mugabo niwe umenya amashuri y’umwana , iby’impeta tubyihorere , umuntu uha umwana wawe ibyishimo aba abimpaye niwe nzi wamenye umwana, niwe natangira ubuhamya uzi neza ibibazo byanjye kandi nawe ndamushimira cyane.”

Tariki 20 Nzeri 2020, nibwo Uwimbabazi Sharifa yatangaje ko yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we mushya ateruriye rubanda.

Icyo gihe yanditse agira ati “Namaze gufatwa. Bwa nyuma na nyuma mu by’ukuri ndi mu rukundo."

Ubu butumwa yari yashyize ku rubuga rwa Instagram bwari buherekejwe n’amashusho y’amasegonda make agaragaza ikiganza cy’ibumuso yambitswe impeta.

Muri Kanama 2020 ni bwo byamenyekanye ko umuraperi Jay Polly na Uwimbabazi Sharifa bari bamaze imyaka 5 babana nk’umugore n’umugabo n’ubwo batasezeranye imbere y’amategeko batandukanye.

Ibibazo muri uyu muryango byatangiye kuvuka tariki ya 04 Kanama 2018 ubwo Jay Polly na Sharifa bashyamiranye maze Jay Polly akamukubita akamukura amenyo, byaje gutuma afungwa amezi 5.

Yaje gufungurwa tariki ya 01 Mutarama 2019 bongera kubana nyuma yo kwiyunga, ariko baza kunaniranwa bahitamo gutandukana basigara bafite inshingano zo kurera umwana wabo.

Kurikira ikiganiro kirambuye

Uwimbabazi Sharifa yatangaje ko umugabo wamwambitse impeta mu myaka itatu ishize ari umwe mu bantu bamuba hafi cyane, ndetse niwe wita ku ishuri ry'umwana yabyaranye na Jay Polly

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .