Uyu mukobwa w’imyaka 28, niwe mukobwa wa mbere ufite ubumuga waciye agahigo ko kwegukana ikamba rya nyampinga muri Afurika y’Epfo. Ni ikamba yambitswe ku wa 10 Kanama uyu mwaka.
Mu itangazo yashyize hanze yavuze ko kwivana muri iri rushanwa ari icyemezo cyamugoye kugifata ariko kubera ko nta yandi mahitamo, akaba yahisemo kubikora. Ati “Gufata iki cyemezo ni ibintu byari bigoye cyane.’’
Yakomeje avuga ko kubera ibibazo by’ubuzima ariko nta kundi yari kubigenza, akaba yahisemo kwiyitaho ariko mu gihe azaba yakize akazakomeza gukorera igihugu cye. Ntabwo yagaragaje ikibazo cy’ubuzima yagize.
Abategura irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo batangaje ko bifatanyije nawe muri ibi bihe arimo bikomeye bamwifuriza gukira vuba.
Ku nshuro ya 73 hategerejwe kumenyekana umukobwa uzahiga abandi akegukana ikamba rya Miss Universe, aho azaba asimbuye umunya-Nicaragua Sheynnis Palacios waryambaye umwaka ushize.
Uyu mukobwa azarara amenyekanye mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo, ahigitse abakobwa bagenzi be barenga 100 baturutse mu bice bitandukanye by’isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!