00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo uwambaye arenga miliyoni 1 Frw! Agaciro k’imyenda abagize Sauti Sol baserukanye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 10:59
Yasuwe :

Itsinda Sauti Sol rikomeje gushimangira igihango rifitanye n’abakunzi baryo mu Rwanda. Uretse umuziki unogeye amatwi ryahacurangiye mu gitaramo cyasoje imikino ya ’RBL Allstars game’, ryanaserukanye imyambaro izwi nka ’Imandwa zose’ ya Moshions, ifite agaciro gasaga miliyoni 3 Frw.

Kimwe mu bihenda abahanzi mu gihe cy’igitaramo n’undi muntu wese ugiye mu ruhame, ni ukwita ku myambaro aserukana ntihagire umunyuzamo ijisho.

Itsinda Sauti Sol ryataramiye i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, ryaserutse ryambaye imyenda ya Moshions, inzu ihanga imideli yihagazeho mu Rwanda.

Bose uko ari bane bari bambaye imyenda yiswe ’Imandwa zose’, iyi ikaba ari nayo Moshions iherutse gushyira ku isoko.

Ibiciro byayo ubiteranyije, aba bahanzi uko ari bane baserukanye ku rubyiniro imyenda ifite agaciro ka miliyoni zirenga 3 Frw, utabariyemo inkweto n’amasogisi.

Uwambaye imyenda ihendutse kurusha abandi muri Sauti Sol ni Bien-Aimé Baraza, warimbye ipantaro ifite agaciro k’ibihumbi 300 Frw n’ishati y’ibihumbi 195 Frw, ku buryo byombi byari bihagaze mu bihumbi 495 Frw.

Undi wambaye iya make ni Fancy Fingers ucuranga cyane gitari muri iri tsinda, wambaye ipantaro igura ibihumbi 385 Frw mu gihe ishati yaserukanye igura ibihumbi 165 Frw, bikaba ibihumbi 550 Frw.

Delvin Mudigi Savara we yari yambaye ipantaro y’ibihumbi 300 Frw n’ishati ifite agaciro k’ibihumbi 365 Frw, bihwanye na n’ibihumbi 665 Frw.

Ni mu gihe Willis Austin Chimano ari we muhanzi wari wambaye imyenda ihenze ku rubyiniro rwa Sauti Sol. Yari yambaye ikote rigura ibihumbi 695 Frw, mu gihe igisarubeti yari aryambariyeho yakiguze 643 600 Frw, bivuze ko uyu muhanzi yari yambaye 1,338,600 Frw.

Uteranyije amafaranga y’imyenda aba bahanzi baserukanye ku rubyiniro, bari bambaye nibura 3,048,600 Frw utabariyemo inkweto n’amasogisi.

Itsinda rya Sauti Sol ryaserutse mu myambaro 'Imandwa zose' ya Moshions
Bien-Aimé Baraza ni we muhanzi wo mu itsinda rya Sauti Sol wari wambaye imyenda ihendutse kurusha abandi
Fancy Fingers wo muri iri tsinda yari yambaye arenga ibihumbi 500Frw
Willis Austin Chimano ni we muhanzi wari wambaye imyenda ihenze ku rubyiniro rwa Sauti Sol
Delvin Mudigi Savara yari yambaye arenga ibihumbi 600Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .