00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwamahoro Ariane ukorera RBA yarushinze

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 June 2022 saa 07:20
Yasuwe :

Ariane Uwamahoro usanzwe ari umunyamakuru w’imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yakoze ubukwe na Bananeza Raymond bari baherutse gusezerana imbere y’amategeko.

Ibirori byo gusezerana imbere y’Imana byabereye Centre Christus i Remera, aho byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri ’Aheza Garden’ mu gitondo cyo ku wa 11 Kamena 2022.

Uwamahoro asezeranye imbere y’Imana nyuma y’amezi abiri asezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we mu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda ku wa 2 Mata 2022.

Uwamahoro ni umunyamakuru uri mu bakobwa bake bubakiye izina mu gutara no gutangaza inkuru z’imikino mu Rwanda.

Uyu yatangiye itangazamakuru mu 2009 akora kuri Radio Maria. Mu 2010 nibwo yatangiye kwibanda ku makuru y’imikino. Yakoreye Radio Huguka mbere yo kujya kuri Radio Rwanda na Televiziyo y’u Rwanda, ubu akaba akora Ikiganiro ’Max Sports’ akorana na Mugaragu David.

Bananeza Raymond bagiye kubana na we asanzwe azwi mu bikorwa byerekeye imikino cyane ko yanize siporo akaba yaranatoje abana mu mukino wa Basketball.

Uyu mugabo usanzwe ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa, yari umwe mu bahataniye kuyobora Irerero rya Paris Saint Germain ryo mu Rwanda riri i Huye ariko ntiyagira ayo mahirwe.

Mu minsi ishize Ariane Uwamahoro yari yasezeranye mu mategeko n'umugabo we
Uwamahoro Ariane ni uku yaserutse mu muhango wo gusaba no gukwa
Ubwo Uwamahoro Ariane n'umugabo we bari berekeje ku rusengero gusezerana imbere y'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .