Queen Lydia wakanyujijeho na Davis D ari mu rukundo n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Werurwe 2020 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Queen Lydia wahoze akundana n’umuhanzi Davis D yahishuye ko ari mu rukundo n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Lumala Abdu.

Queen Lydia muri Gashyantare 2017 nibwo amakuru y’urukundo rwe na Davis D yatangiye kuvugwa cyane icyakora babihamya ku mugaragaro muri Gicurasi 2018.

Nyuma y’amezi make batangiye kuvuga ko bakundana Davis D n’umukunzi we ibyabo byaje kuzamo kidobya urukundo rwabo rutangira kuyoyoka.

Mu Ukwakira 2018 Queen Lydia yabwiye itangazamakuru ko atagikundana na Davis D ndetse ko umubano wabo warangiye.

Kuva ubwo yaba Davis D cyangwa Queen Lydia nta n’umwe wigeze yongera kuvugwa mu nkuru z’urukundo.

Mu minsi mike ishize Queen Lydia yaje guhishura ko ari mu rukundo n’umukinnyi wo muri Uganda witwa Lumala Abdu ukina mu busatirizi bw’ikipe y’Igihugu ya Uganda no mu ikipe ya Pyramids Club yo mu Misiri.

Queen Lydia yavuze ko amaze umwaka urenga akundana n’uyu mukinnyi icyakora babanje kubigira ibanga .
Lumala Abdu w’imyaka 22 yagiye muri Suède afite imyaka 16. Iki gihe yari ajyanywe n’abazungu bari bamukuye muri Uganda ubuzima ari bubi cyane kuko yozaga imodoka ku mihanda.

Akigera muri Suède yakiriwe n’umuryango ufasha abantu badafite ibyangombwa witwa Migrationsverket, aba bamushakiye aho aba bamutoraguye ku muhanda bajya kumutuza mu mujyi witwa Bromölla.

Aha niho yatangiriye gukina umupira ahereye mu makipe yo muri aka gace, yitoreza mu ikipe ya Ifö/Bromölla yakinaga icyiciro cya gatanu.

Nyuma yo kubura inkweto zo gukinisha umupira, uyu musore yabonye indi kipe yo mu cyiciro ya cyenda yitorezamo yitwa Gualövs GoIF, aha yahatsinze ibitego 20 mu mikino 10.

Uku yitwaye kwatumye ikipe yitwa Mjällby AIF imusinyisha amasezerano mu mwaka wa 2014, mu 2019 nibwo yagiye muri Pyramids Club yo mu Misiri mu gihe muri uwo mwaka kandi aribwo yakiniye ikipe y’Igihugu ya Uganda. Amaze kuyikinira imikino itandatu nta gitego arayitsindira.

Queen Lydia ni umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo nka Henessy ya Davis D na Mpfumbata ya Urban Boys.

Mu myaka yatambutse uyu mukobwa yashatse kwinjira mu muziki icyakora ntibyamuhira, abivamo.

Queen Lydia wahoze mu rukundo na Davis D
Davis D na Queen Lydia bakanyujijeho mu rukundo
Lumala Abdu w’imyaka 22 niwe wegukanye Queen Lydia
Ku mbuga nkoranyambaga amagambo y'urukundo aba aca ibintu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .