Uwahoze ari umugore wa Dr Dre ari gusaba miliyoni $2.5 buri kwezi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Nicole Young w’imyaka 50 wari umugore w’umuraperi w’umunyabigwi Dr Dre, yatangaje ko nibura uyu mugabo yajya amuha $2,530,000 buri kwezi yo kwiyitaho no gukora ibindi bintu nkenerwa, mu giha batarabona gatanya.

Yabitangaje mu mpapuro yashyikirije inkiko avuga ko mu gihe ataratandukana n’umugabo we agomba kujya amufasha kwiyitaho, buri kwezi.

TMZ yatangaje mu bintu uyu mugore avuga yakiye aya madorali ya buri kwezi, harimo ayo kwishimisha avuga ko ari $ 900,000, ayo gukora isuku mu muturirwa abamo angana na $10,000 na $ 135,000 y’imyenda mishya azajya agura buri kwezi.

Harimo kandi $60,000 yavuze ko ari ayo kwiga no kubaho gusa ntiyavuga niba ariwe uzajya ayakoresha mu ishuri cyangwa se ari abana be babiri yabyaranye n’uyu mugabo; umuhungu witwa Truice Young w’imyaka 23 n’umukobwa witwa Truly Young ufite imyaka 19.

Uyu mugore kandi avuga ko akeneye $125,000 azajya akoresha mu bikorwa by’ubugiraneza yari asanzwe akora, $20,000 yo gukoresha mu itumanaho n’ibindi byinshi; byose akavuga ko bizaba bingana na $2,530,000. Agasaba ko aribyo yakwishyurwa buri kwezi.

Dr Dre, yari asanzwe yishyurira uyu mugore ibyo akoresha buri kwezi, gusa noneho ashaka ko byongerwa.

Nicole yanashinje uyu mugabo kuba yaramuhohoteye, avuga ko ibyabo byatangiye kuba nabi muri Mata uyu mwaka, ubwo yamwirukanaga aho babanaga muri Los Angeles. Ubu uyu mugore aba muri Malibu, muri Calfornia.

Tariki 29 Kamena 2020, nibwo Nicole Young yujuje impapuro yaka gatanya. Aba bombi bari bamaranye imyaka 24 kuko barushinze ku wa 25 Gicurasi 1996.

Icyo gihe Nicole Young yuzuza izi mpapuro za gatanya, yavuze ko afite impamvu zitandukanye zitatuma akomeza kubana n’uyu munyabigwi muri Hip Hop, wubatse izina no mu gutunganya indirimbo.

Mu minsi ishize uyu mugore yandikiye urukiko asaba kurenganurwa, agaragaza ko ajya kubana na Dr Dre yahatiwe gusinya amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye.

Aya masezerano azwi mu cyongereza nka ‘prenuptial agreement’ cyangwa ‘prenup’ mu mpine, arakomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuko mu gihe adahari, iyo habayeho gatanya muri Leta zimwe, umutungo rusange w’umuryango abagiye gutandukana barasatura bakaringaniza.

Dr Dre w’imyaka 55 ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni $820, we ntiyabyemeye, ahubwo yavuze ko bagomba kugabana imitungo bagendeye ku biri mu masezerano bagiranye mbere y’uko bakora ubukwe.

Uyu mugore we icyo gihe yavugaga ko ashaka ko bagabana bakaringaniza imitungo irimo n’aka kayabo; ndetse n’indi itimukanwa n’ibindi byose by’uyu mugabo.

Ibya Dr Dre n'uwahoze ari umugore we bikomeje kuba agatereranzamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .