Ni amafoto yagiye hanze agaragaza uyu muhanzi ubwo yari ageze mu Mujyi wa Dubai, aho yari afite igitaramo ku wa 15 Mutarama 2023.
Ni igitaramo Trey Songz yakoreye ahitwa Cove Beach, aho uyu musore w’ibigango amaze igihe yarabonye akazi ko gucunga umutekano.
Iradukunda ni umwe mu basore b’ibigango bahariye ubuzima bwe kurinda abantu by’umwihariko ibyamamare ndetse n’abandi bose bafite impungenge ku mutekano wabo, mu gihe bagiye mu ruhame cyangwa ahandi hantu.
Yamenyekanye cyane mu itsinda ry’abasore b’ibigango rya B-KGL ryacungiye igihe kirekire ibyamamare binyuranye byitabiraga ibitaramo mu Rwanda.
Nubwo yarindaga benshi mu byamamare, Iradukunda yamenyekanye cyane nk’umurinzi wa Bruce Melodie, bakundaga kugendana ahantu hose.
Mu 2021 nibwo Iradukunda yabonye akazi ko kujya gukorera i Dubai aho ari kubarizwa kugeza magingo aya.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!