Ibi Ventura usanzwe ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Cassie, yabitangaje ku wa Gatatu, mu buhamya yatanze mu rubanza rumaze iminsi rwa Diddy Combs.
Yavuze ko nyuma Diddy yamuhonze miliyoni 20$ kugira ngo babikemure bitagiye mu nkinko. Ni amafaranga Diddy hashize amasaha 24 agejeje ikirego mu rukiko.
Abajijwe impamvu yahisemo gushinja Diddy, Ventura yavuze ko ataragishoboye kubyihanganira.
Ati "Sinakomeza kubigendana, sinakomeza kugendana igisebo, ibyo yakoze, uburyo yafataga abantu nk’umwanda. Icyiza ni icyiza, ikibi ni ikibi. Naje hano gukora ikintu cya nyacyo."
Ubu buhamya bwatanzwe ku munsi wa Gatatu w’urubanza umuraperi Diddy Combs w’imyaka 55 akurikiranyweho ibyaha bitanu bikomeye, birimo icuruzwa ry’abantu, gushora abantu mu bikorwa by’uburaya n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ibintu aburana ahakana.
Ventura w’imyaka 38, yabwiye urukiko uburyo Combs yamufatiye ku ngufu mu ruganiriro rwe, ati "Ndibuka ndira nkamubwira nti oya, ariko byabaye byihuse."
Ventura yavuze ko nyuma yareze Combs nyuma y’amezi icyenda yitabwaho n’abaganga b’ihungabana, avuga ko yagiye gushaaka ubufasha bw’abaganga kuko yumvaga atagishaka kubaho, icyo gihe.
Ventura yavuze ko Combs yamukubitaga mu gihe habaga hari kuba ibirori yabaga yateguye byo kunywa ibiyobyabwenge no gukora imibonano mpuzabitsina, bizwi nka "Freaks Offs," ubundi akamutera ubwoba ko nabivuga azasohora amashusho ye ari muri ibyo birori kandi ko azangiza izina rye nk’umuhanzi.
Ati "Yaramfatafa, akansunika hasi, akankubita ku mutwe."
Abunganizi mu mategeko ba Combs ni bo bakomeza babaza uwo mutangabuhamya kuri uyu wa Kane, ibishobora kumara iminsi ibiri. Urubanza rwa Combs rushobora kumara igihe kigera ku mezi abiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!